Umujyi wa Elon Musk ashaka kubaka ku kwezi uzaba umeze ute?
Bwana Elon Musk, umuherwe wa mbere ku isi, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, akaba ari nawe nyirarwo, yavuze ko umugambi wa EspaceX wahinduye icyerekezo wari ufite kijyanye no kubaka umujyi ukomeye ku mubumbe wa mars, ahubwo ibyo bikorwa byo kubaka uwo mujyi akaba agiye kubyimurira mu kwezi aho uyu mugabo ateganya kubaja umujyi wigenga kandi ukomeye mu kwezi.
Ni “umujyi wigenga” ku kwezi, ushobora kuzubakwa mu myaka itageze ku 10. Nk’uko biherutse gushyirwa ahagaragara na Elon Musk ubwe.
Umuyobozi wa X, Tesla na SpaceX akaba no mu baherwe ba mbere ku isi Elon Musk, yavuze ko I kompanyi ye y’ibyogajuru SpaceX yahinduye ibitekerezo byayo bya mbere byo kubaka umujyi kuri Mars ahubwo ubu ikaba igiye kuwubaka ku kwezi.
Wakwibaza uti kuki umuherwe Musk yahinduye iki gitekerezo? Ni iki tuzi kuri uyu mujyi wo “ku Kwezi”?
Kubaka mu Kwezi aho ukubaka muri Mars
Nta gishushanyo mbonera cyuzuye, kirambuye hamwe n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi avuga ko uzaba ari umujyi wigenga gihari. Ni amakuru gusa Musk yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa X .
Yavuze ko hashyizweho ahantu hahoraho hashobora kwaguka buhoro buhoro hifashishijwe umutungo w’ukwezi, bitewe n’ibyoherezwa kenshi ku kwezi.
Mu butumwa bwe, Musk yavuze ko kubaka uyu mujyi ku Kwezi bishobora kugerwaho “mu myaka itageze ku 10, mu gihe kuri Mars byazafata igihe cy’imyaka irenga 20”.
Yagize ati: “Ubutumwa bwa SpaceX buracyari ubu bumwe: kwagura ibikorwa by’ubwenge no gushyira abantu mu kirere.”
Musk yasobanuye ko bishoboka kujya muri iyi mubumbe mu gihe cy’amezi atandatu gusa.
Ku rundi ruhande, yongeyeho ati: “Dushobora gukora ingendo zo kujya ku Kwezi buri minsi 10 ( urugendo rufata minsi ibiri)”.
“Ibi bivuze ko dushobora kwihuta cyane kurangiza umujyi wo ku Kwezi vuba kurusha umujyi wa Mars.”
Intego ya SpaceX iracyari iyo gukurikirana intego ya Musk yo kubaka umujyi kuri Mars kandi “izatangira kubikora mu myaka itanu cyangwa irindwi”, “ariko icy’ingenzi ni ukurinda ejo hazaza h’imibereho y’abantu”
Abafana n’abayoboke ba Musk bahise bakora ndetse banasangiza abandi ibishushanyo by’uko uyu mujyi wo ku Kwezi ushobora kuzamera, bamwe bakoresheje igikoresho cya AI cya Musk Grok.
Aya magambo y’intego ya Musk agaruka kuri raporo ya Wall Street Journal yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi, ivuga ko ikompanyi ye y’ibyogajuru “SpaceX”, yabwiye abashoramari ko izohereza ubutumwa ku Kwezi no kugerageza kujya ku mubumbe Mars mu minsi iri imbere.
Izi mpinduka zije nyuma yaho Musk amaze igihe kinini yibanda kucyo yise kubaka ubuzima mu mubumbe wa Mars nk’icyerekezo nyamukuru cya SpaceX. Mu mwaka ushize, yavuze ko iyi kompanyi iteganya kohereza icyogajuru kitagira umupilote ku mubumbe wa Mars mu mpera za 2026.
Musk afite amateka maremare yo gushyiraho ingengabihe ikomeye y’imishinga nk’imodoka z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga ryigenga ritarashobora gushyirwa mu bikorwa.
Uko byakorwa
Dr Sungwoo Lim, umwarimu mukuru mu bijyanye n’ubushakashatsi, n’ibikoresho muri Kaminuza ya Surrey mu Bwongereza, avuga ko gahunda ya SpaceX yo kubaka mu Kwezi ari inkuru “ikomeye”, ariko atari “inkuru ya siyansi”.
Yavuze ati:”Igitekerezo cy’ibanze, gukoresha ubutaka bw’ukwezi mu gukora umwuka wa ogisijeni wahumekwa n’abantu, amazi n’ibikoresho by’ubwubatsi gishingiye ku bikorwa by’inganda dusanzwe dukoresha ku Isi. Mu by’ukuri, birashoboka,“
Dr Lim asobanura ko ikibazo ari ukumenya niba ibyo bikoresho bishobora gukora mu buryo bwizewe butangiza ibidukikije by’i njyenzi mu kwezi, birimo ubushyuhe kuba byateza bukabije, n’umukungugu . Yanagize ati: “Biracyakenewe ko ibi bikoresho bizajyanwa kubabaka bigeragezwa neza ku butaka bw’ukwezi mbere y’uko bikoreshwa .”
Avuga ko ibigo bya leta bikora ubushakashatsi bw’ibyogajuru bikunze gukora gahoro kuko biterwa inkunga na leta, ibikorwa byabyo bigatinda igihe kirekira kubera impaka za politiki mu kubishyira mu bikorwa, ibyo avuga ko “bigabanya umuvuduko wo kugerageza ibitekerezo bishya”. Avuga ko kubera SpaceX yigenga , ishobora yo “gukora mu buryo butandukanye”.
“Mu gihe icyogajuru cyayo gishya gikora nk’uko biteganyijwe , ishobora kohereza ibikoresho ku kwezi kenshi kandi ku giciro gito, bigatuma ibikorwa byayo byakwihutishwa ugereranyije n’ibya leta.”
Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’ikirere n’ingufu muri Kaminuza ya GD Goenka mu Buhinde Dr Ugur Guven, avuga ko ukwezi kandi gutanga inyungu ikomeye kurenza umubumbe wa Mars mu gutura kw’abantu mu buryo bwihuse nko kuba hagezwayo ibikorwa by’ubutabazi no gutabara byihutirwa.
Yabwiye BBC ati: “Niba hari ikintu kitagenda neza, kandi ukaba ufite aho utuye, ushobora guhita wohereza ubutumwa bwo kugikurikirana ako kanya mu kwezi kurusha uko wabikora ku mubumbe wa Mars”, avuga ko urugendo rwo kuva ku Isi ubusanzwe bufata “iminsi ibiri cyangwa itatu” rwo kujya mu Kwezi.
N’ubwo bimeze bityo ariko Dr Lim araburira ko uyu “mujyi w’ukwezi wigenga by’ukuri” ukiri intego ya kure, ati:”Guhinga ibiribwa byo ku isi byose mu kwezi biragoye cyane. Birashoboka ko bizatwara imyaka ibarirwa muri za mirongo. Birashoboka ariko bizagenda biba buhoro buhoro, ntabwo byose bizashoboka icyarimwe.“
Clive Neal, umwarimu mu by’ubumenyi bw’isi muri Kaminuza ya Notre Dame muri Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we yemeza ibyo Dr Lim avuga, ati: “Kugeza igihe tuzatangira ubukangurambaga bwuzuye bwo gushakisha umutungo kugira ngo twerekane ko umutungo ushobora gucukurwa uri ku kwezi , ntitwiyumvisha neza aho washyira umujyi ‘wigenga’ udafite ibikoresho bigezweho kandi byatuma uwo mujyi waguka.”
Dr Lim avuga ko “bishoboka” ko “ikigo gito cy’ukwezi” gishobora gutangira gukora umwuka wa oxygen mu myaka 10 iri imbere. Ati: “Byaba ari intambwe ikomeye.”
Jeffrey Hoffman, wahoze ari umuhanga mu bikorwa bya NASA (Ikigo cy’ibyogajuru cya Amerika) ubu akaba ari umwarimu w’iby’ikirere n’ubumenyi muri Massachusetts Institute of Technology muri Amerika, avuga ko ” Ubu dushobora gucunga ibikoresho byo kugenzura ukwezi ” mu gihe SpaceX na Blue Origin- sosiyete y’ikoranabuhanga mu ngendo z’ibyogajuru ya Jeff Bezos washinze Amazon babashije gukora ibyogajuru ku kwezi.
Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ariko kuba mu mubumbe wa Mars iracyari intambwe irenze urugero.”
Dr Guven aragira ati, kubaka mu kwezi byafasha kugera kuri Mars kuko biba byoroshye cyane, kuko Ukwezi gushobora gukora nk’ifatiro ry’iterambere mu kwagura ibikorwa by’abantu muri iyi mibumbe yombi.
Kwaguka kw’irushanwa

Aya magambo ya Musk aje mu gihe Amerika ihanganye no kwiyongera kw’ibikorwa by’Ubushinwa byo gusubiza abantu ku kwezi muri iyi myaka icumi iri imbere. Nta muntu n’umwe wigeze agera ku kwezi kuva NASA yohereje icyogajuru Apollo 17 mu 1972.
Musk aherutse gutangaza ko kompanyi ye ya SpaceX yaguze isosiyete y’ubwenge bw’ubukorano ayobora, startup xAI, mu masezerano afite agaciro kangana na miliyari 1 y’amadolari na milioni 250 z’amadolari.
Nk’uko bivugwa Michelle Fleury, umunyamakuru wa BBC i New York yavuze ko iri tangazo rishobora no gushyigikira icyifuzo cye cyo gushyira ibigo by’amakuru mu kirere cya kure, kuko bizakoreshwa na mudasobwa nyinshi za AI.
Iki cyemezo gishobora gukusanya miliyari 50 z’amadolari.
Mu kwezi gushize, Musk yatangaje gahunda yo gushyira ibigo by’amakuru miliyoni mu kirere cya kure, gahunda yizeye ko izafasha guhangana n’ubwiyongere bw’ibikenewe by’ibikoresho bihari ku Isi biterwa n’ubwiyongere bw’ikoreshwa rya AI.
Ariko impuguke zimwe zikomeje gushidikanya kuriyi gahunda, zivuga ko kubura umwuka wo gukonjesha ibyuma byo gutunganya amashusho, bigira uruhare runini muri AI n’imirimo ikeneye amakuru, ari imwe mu mbogamizi zikomeye.
Ku wa mbere w’icyumweru gishize, Musk yavuze ko NASA izabona inyungu iri munsi ya 5% by’amafaranga SpaceX yinjiza muri uyu mwaka.
SpaceX ni imwe muri kompanyi zikomeye muri gahunda ya NASA ya Artemis Moon, ifite inshingano zo kohereza abahanga mu kwezi.
Comments are closed.