Kigali: Umugore uherutse kugaragara mu ruhame akubita umugabo we yatawe muri yombi

519

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko umugore uherutse kugaragara mu mashusho akubita umugabo we inshyi, yatawe muri yombi ndetse dosiye ye ikaba yatangiye gukorwa ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha.

Ku itariki 21 Gashyantare 2026 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umugore wari wariye karungu akubita umugabo we inshyi.

Mu mashusho y’amasegonda 25 bigaragaza ko yafashwe nijoro, uwo mugore uba ahetse umwana agaragara yubahuka umugabo we bikomeye ndetse akamukubita inshyi eshatu ku matama n’umugeri ariko umugabo we agacisha make akamusaba ko yajya kuri moto bagataha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iryo bara ryabereye mu Murenge wa Ndera ahazwi nko ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali aho abo bari batuye ndetse ni na ho uwo mugore yafatiwe.

Yavuze ko uyu mugore yafashwe kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026 afatirwa mu Kagari ka Cyaruzinge mu Mudugudu wa Mulindi ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera ndetse dosiye ye yatangiye gukorwa ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha.

CIP Gahonzire ati “Uriya mugore yarafashwe. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera. Ntabwo yari yagerageje guhunga ariko asa n’uwari wihishe kuko atajyaga ku mugaragaro yakuwe hafi y’urugo rwe.”

Yakomeje avuga ko uwo mugore icyo yapfaga n’umugabo we ari amakimbirane yo mu muryango ashingiye ku mutungo w’urugo ariko agira inama abantu kwirinda amakosa yo kurwana kuko uretse no kuba ari ihohotera binagayitse.

Ati :“Kurwana cyangwa gukora ibindi bikorwa nka biriya si cyo gisubizo kuko ntibyemewe. Kubona abantu b’ababyeyi barwanira mu ruhame kuriya ntibihuye n’umuco nyarwanda. Bashobora kugana inzego z’ubuyobozi zikabafasha baramutse bafite icyo bapfa. Turasaba abantu kwirinda amakimbirane.”

CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko bafunze umugore uherutse kugaragara mu ruhame akubita umugabo we

Comments are closed.