Ghana: Rutahizamu Dominic Frimpong yiciwe mu gico cy’amabandi
Rutahizamu ukina anyuze mu mpande muri Berekum Chelsea yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ghana, Dominic Frimpong, yapfiriye mu gitero cy’amabandi cyagabwe ku modoka y’ikipe.
Ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026, ni bwo Berekum Chelsea yakinnye na Samartex mu mukino w’Umunsi wa 29 wa shampiyona, urangira itsinzwe igitego 1-0.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ghana (GFA), ryemeje ko ubwo abakinnyi bari mu modoka bataha mu muhanda uva ahitwa Goaso werekeza Bibiani, batezwe n’amabandi yitwaje intwaro.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Berekum Chelsea kuri uyu wa Mbere, bwasobanuye uko iki gitero cyagenze ubwo bavaga mu majyepfo yo Ghana.
Bwagize buti “Mu rugendo rwacu dusubira Berekum tuva Samreboi, ikipe yacu yatezwe n’itsinda ry’amabandi yipfutse mu maso, yafunze n’umuhanda kugira ngo ritubuze gutambuka.”
“Mu gihe umushoferi yashakaga gukata imodoka ngo asubire inyuma, abakinnyi n’abatoza bamwe bari batangiye kuyivamo bashaka aho bihisha mu ishyamba ryari hafi aho. Twaje kumenya inkuru y’akababaro yo kubura Dominic Frimpong.”
GFA yavuze ko habuze impano ikomeye mu mupira w’amaguru muri Ghana, dore ko Dominic yari afite imyaka 20, inavuga ko hagiye gushakwa uburyo amakipe azajya acungirwa umutekano ndetse na Polisi ya Ghana yatangiye gushaka abagize uruhare mu rupfu rwe.
Ibikorwa by’urugomo nk’ibi byaherukaga mu 2023, ubwo Samartex yategwaga n’amabandi hagakomerekeramo umuntu umwe.
Comments are closed.