Kasuku uzwiho kutorohera abarwanya u Rwanda yatewe n’abagizi ba nabi
Bwana Kambale Wilondja wamamaye nka Jaysqueezer cyangwa Kasuku ku mbuga nkoranyambaga, yatewe mu rugo aho atuye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’itsinda ry’abagizi ba nabi, baramukubita bamusiga ari intere.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12-13 Mata 2026 nk’uko yabihamirije “igihe.com” dukesha iyi nkuru, yavuze ko yatewe n’itsinda ry’abasore batatu bari bitwaje intwaro icyakora Imana igakinga akaboko bagasiga batamutwaye ubuzima.
Yagize ati: “Ryari itsinda ry’abasore batatu, babiri bafite imbunda nto, undi afite ikintu kimeze nk’umuhini. Bankubise bya nyabyo icyakora ntibagera ku mugambi wabo kuko Imana yandinze.”
Kasuku ahamya ko abamukubitaga n’ubwo bari bipfutse atabashije kumenya abo ari bo ariko amagambo bamubwiraga yumvikanishaga amugambi wabo wo kumwica.
Ati:“Bankubitaga bambwira ngo turagukubita ku buryo nuramuka ugeze no mu ijuru n’ibi uzabyibuka. Ntimuri mu bihe byo Kwibuka? N’ibi uzabyibuke.”
Kasuku yavuze ko aba bagabo bamwinjiranye mu nzu nyuma yo kwiyita abakozi bajyana ubutumwa mu ngo z’abantu, mu gihe bari bageze iwe cyane ko atuye ku muryango ureba ku muhanda, bahageze hari gutambuka umukecuru baturanye wari ufite imbwa.
Uyu musore uzwi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko uwo mukecuru wari ubonye umuturanyi we atewe n’abantu bipfutse mu maso, yegereye umuryango bari bibagiwe gukinga, umwe muri abo bagizi ba nabi aza kumwikanga bahita basohoka biruka.
Nyuma yo kubona ibimubayeho, Kasuku yavuze ko yamaze kubimenyesha Polisi ndetse yiteguye kuvugana n’ubuyobozi bw’inzu abamo kugira ngo arebe uko yarindirwa umutekano.
Comments are closed.