Ngoma: Umuntu umwe yakubiswe n’inkuba arapfa, abandi 26 barakomereka
Abantu bagera kuri 26 baraye bakubiswe n’inkuba undi umwe ahasiga ubuzima mu Karere ka Ngoma mu mvura yaguye ejo ku manywa.
Amakuru aturuka mu Karere ka Ngoma avuga ko abantu bagera kuri 26 bakubiswe n’inkuba undi umwe arapfa ejo ku wa mbere taliki ya 13 Mata 2026 ahagana saa tanu z’amanywa, ibi bikaba byarabereye mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Gashanda muri ako Karere ka Ngoma.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashanda Bwana Ngenda Mathias, ati:”Nibyo koko abantu bagera kuri 26 bakubiswe n’inkuba, umwe ahasiga ubuzima, bari bugamye imvura ahagana saa tanu“
Yakomeje agira ati:”Bari abahinzi b’umuceri basanzwe bahinga muri kiriya gishanga, ubwo imvura yagwaga, bagiye kugama muri stock yabo, nibwo rero inkuba yabakubise, maze umwe muri 27 ahasiga ubuzima, abandi twabajyanye kwa muganga“
Gitifu yahumurije umuryango wabuze umuntu ndetse yibutsa abantu kujya bigengesera mu gihe cy’imvura.
Mu Karere ka Ngoma hamaze igihe haboneka impfu nk’izo kuko mu kwezi kwa mbere nabwo abagera ku icyenda bahitanywe n’inkuba.
Comments are closed.