Britney Spears yagiye muri ‘rehab’ nyuma yo gufungwa kubera gutwara yasinze
Britney Spears yagiye mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge nyuma y’ukwezi kumwe atawe muri yombi ashinjwa gutwara imodoka yakabije kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Uyu muhanzi ubwe ku cyumweru ni bwo yijyanye muri izo nzu zifasha zizwi nka ‘Rebab’ nk’uko abamuhagarariye babitangarije ibinyamakuru muri Amerika.
Nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 04 z’ukwezi gushize, abamuhagarariye bavuze ko ibyo yakoze “bitihanganirwa” kandi bavuga ko bagiye kugira icyo bakora ngo amererwe neza.
Spears w’imyaka 44 yinjiye muri iryo vuriro mu gihe haburaga ibyumweru bitatu ngo yitabe urukiko ku byaha byo gutwara imodoka yasinze.
Mu kwezi gushize, yafashwe na polisi atwaye BMW ye “ku muvuduko uteye ubwoba” ku muhanda mugari muri leta ya California.
Uyu mugore ni umwe mu bahanzi b’ibihe byose mu njyana nyamerika ya Pop, yamenyekanye mu ndirimbo ze zamamaye ku isi nka Baby One More Time, Toxic, Everytime, Gimme More, Womanizer, na Stronger.
Mu gihe cy’imyaka 13 kugeza mu 2021, Britney Spears yari mu buzima bugenzurwa na se – uburyo bwemewe n’amategeko bwemereye se kugenzura ibye byose mu kurengera ubuzima bwe.
Comments are closed.