CHRIS BROWN NA USHER BATEGUJE KUZAKORERA HAMWE IBITARAMO GUHERA MURI IYI MPESHYI.

CHRIS BROWN NA USHER BATANGAJE AMATARIKI BAZAKORERAHO IBITARAMO BIZENGURUKA AMERIKA Y’EPFO GUHERA MU MPESHYI IGIYE KUZA.
Abanyabigwi bo mu njyana ya R&B aribo Christopher Maurice Brown uzwi nka Chris Brown ndetse na Usher Raymond IV uzwi nka Usher, bahurije hamwe imbaraga maze bategura ibitaramo bizazenguruka umugabane wa Amerika y’Epfo, izawi nka Amerika y’Abalatino, ndetse bakazagira n’igihe bagera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho basanzwe bakorera umuziki, na Canada.
Ibi bitaramo biteganyijwe guhera kuwa Gatanu tariki 26 Kamena, 2026, ahitwa Empower Field murI Denver, akaba ariho bazatangirira, mbere yo gukomereza muri Amerika y’Epfo, bakazasoza iyi gahunda kuwa 11 Ukuboza, 2026 kuri Raymond James Stadium muri Tampa, agace gaherereye mu Ntara ya Florida.
Guhera kuwa mbere tariki 27 Mata, 2026 amatike azaba yatangiye kugurishwa ku bifuza kuzitabira ibi bitaramop, cyangwa kimwe muribyo bitaramo. Chris Brown niwe muhanzi w’umwirabura wa R&B ufite agahigo ko kugurisha amatike menshi ku isi, ni mugihe Usher nawe igitaramo yise USHER: Past, Present, Future, yagicurujemo amatike arenga miliyoi 1.1 z’amadorari ya Amerika.
Comments are closed.