Amerika yanyomoje amakuru yavugaga ko itera inkunga imitwe yitwara gisirikare muri DR Congo
Ibinyujijwe mu ijwi rya Ambasaderi wayo muri Repubulika iharanaira demokarasi ya Congo, Leta Zunze ubumwe za Amerika zahakanye ko zitanga ubufasha ubwo aribwo bwose umutwe mushya witwara gisirikare uherutse gushyirwaho na Perezida Felix Tshisekedi wa DRC mu mugambi wo kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Nyuma y’aho uwo mutwe ushyizwe ahagaragara, byagiye bivugwa ko uwo mutwe witwara gisirikare uterwa inkunga na Leta Zunze ubumwe za Amerika mu gutanga imyitozo ndetse n’uburyo bw’abafaranga.
Itangazo ry’ambasade y’Amerika i Kinshasa rigira riti: “Leta y’Amerika ntirimo gutera inkunga imitwe yitwara gisirikare kugira ngo irinde ibirombe.”
Iryo tangazo ryongeraho ko Amerika na DRC byiyemeje guteza imbere iterambere risangiwe ry’ubukungu, umutekano n’uburumbuke binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.
Rivuga ko icyo gikorwa gishyigikira umusingi w’ishoramari rinini cyane kurushaho muri DRC, hazirikanwa ko iterambere ry’ubukungu ry’igihe kirekire rishyigikira umutekano w’igihe kirekire.
Muri iki cyumweru, urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC rwavuze ko uwo mutwe witwara gisirikare ushinzwe kurinda ibirombe, kubahiriza amategeko abigenga, no gukurikirana neza amabuye y’agaciro abivamo.
Umukuru w’urwo rwego yavuze ko uwo mutwe ari igitekerezo cya Perezida wa DRC Félix Tshisekedi, mu ntego ze zo kuvugurura uru rwego no kurwanya imicungire mibi y’amabuye y’agaciro.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’abagize uwo mutwe witwara gisirikare gitangira gukora mu Kuboza uyu mwaka nyuma yo gutozwa.
Comments are closed.