Bidasubirwaho, Olivier KAREKEZI amaze gusinyira ikipe ya Kiyovu Sport nk’Umutoza mukuru
Olivier KAREKEZI amaze gusinyana n’ikipe ya Kiyovu Sport kuyibera umutoza mukuru
Ntibikiri amagambo cyangwa ibihuha, amakuru afitiwe gihamya ni uko Bwana KAREKEZI OLIVIER amaze kugirana amasezerano n’ikipe ya Kiyovu, amasezerano yemerera Bwana Olivier KAREKEZI gutoza ikipe ya Kiyovu Sports ikunze kwitwa Urucaca, amasezerano azamara imyaka ibiri agatangira kubahirizwa ku italiki ya 1 Nyakanga uno mwaka wa 2020, aya masezerano na none avuga ko KAREKEZI Olivier aisha Kira abazamufasha.
Olivier KAREKEZI aherutse mu Rwanda atoza ikipe ya Rayon Sport ubwo yayifashaga gutwara igikombe cy’agaciro nyuma akaza kuyivamo kubera ubwumvikane buke n’abari abayobozi ba Rayon Sport.
Comments are closed.