Nyagatare: yafatanwe magendu y’amabuye ibiro 296

9,627
Kwibuka30
Nyagatare District - Wikipedia

Ku makuru yatanzwe n’umuturage, ku mugoroba wa tariki ya 17 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Musheri mu rugo rw’umuturage w’imyaka 56 hafatiwe amabuye y’agaciro angana n’ibiro 296 yo bu bwoko bwa Gasegereti.

Polisi yafashe ibiro 800 bya Gasegereti bijyanywe mu buryo ...
amafoto ya gasegereti

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo uwo muturage afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wamubonye ayinjiza mu Rwanda ayavanye muri kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

CIP Twizeyimana yagize ati “Hari ku mugoroba nka saa kumi n’ebyiri, umuturage amubona afite imifuka arimo kuyinjiza mu Rwanda. Yahaye amakuru abapolisi bahita bajya iwe basangayo ayo mabuye koko.”

Kwibuka30

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko mu minsi yashize uwo muturage yagiye avugwaho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu ariko hakabura ibimenyetso. Yashimiye umuturage watanze amakuru kugira ngo afatwe.

Ati “Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubundi bucuruzi bwose buhombya igihugu kuko nta misoro baba batanze. Iyo bigeze ku mabuye y’agaciro biba ikindi kibazo kuko bituma andi mabuye ata agaciro bityo bikabangamira ishoramari muri ubwo bucuruzi.”

Yibukije abaturage ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu buryo bwa magendu buhanirwa n’amategeko, akangurira abantu kubureka ndetse n’uwo babonye abukora bakihutira kubimenyesha abayobozi.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bwibicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.