Ibintu 10 bikomeye bizatuma Igikombe cy’Isi cya 2026 kiba amateka adasanzwe muri ruhago

151

Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo hatangire Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, abakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi batangiye kwitegura ibirori bikomeye byitezweho amateka mashya. Iki gikombe kizabera mu bihugu bitatu birimo United States, Canada na Mexico, kikazaba gifite udushya twinshi tutarabaho mu mateka ya World Cup. Dore ibintu 10 bikomeye bitegerejwe kuzaranga iri rushanwa rigiye gukurura amaso y’Isi yose.


1. Bwa mbere hazitabira amakipe 48

Iki ni cyo gikombe cya mbere mu mateka kizitabirwa n’amakipe 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe. FIFA ivuga ko ibi bigamije guha amahirwe ibihugu byinshi byo kwitabira iri rushanwa rikomeye ku Isi.


2. World Cup izabera mu bihugu bitatu icyarimwe

Bwa mbere mu mateka, Igikombe cy’Isi kizabera mu bihugu bitatu bitandukanye: USA, Canada na Mexico. Ibi bizasaba ingendo nyinshi ndetse n’imyiteguro ikomeye mu bijyanye n’umutekano n’ubwikorezi.


3. Lionel Messi ashobora gukina World Cup ye ya nyuma

Abakunzi ba Lionel Messi bategereje kureba niba uyu munya-Argentine azongera gukora amateka nyuma yo kwegukana igikombe cya 2022.


4. Kylian Mbappé ashobora kuba umwami mushya wa ruhago

Kylian Mbappé ategerejwe cyane muri iri rushanwa kuko benshi bamubona nk’umukinnyi ushobora gusimbura Messi na Cristiano Ronaldo ku rwego rw’isi.


5. Ikoranabuhanga rizakoreshwa kurusha mbere hose

FIFA yatangaje ko iri rushanwa rizakoresha ikoranabuhanga rigezweho harimo AI, VAR inoze ndetse n’uburyo bushya bwo gufasha abasifuzi gufata ibyemezo byihuse kandi neza.

7. Hazabaho amafaranga menshi kurusha andi yose

FIFA yavuze ko amafaranga azakoreshwa ndetse n’azinjizwa muri World Cup 2026 azaba arenze ayo mu bindi bikombe byose byabaye mbere.

FIFA ivuga ko icyo gikombe gishobora kuzinjiza akayabo ka miliyaridi 13 z’amadorari, akayabo k’amafaranga atigezwe yinjizwa mu bikombe byose byabanjirije iki.

8. Stade zigezweho zizakoreshwa

Amerika izakira imikino myinshi kuri stade nini kandi zifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi cyane, harimo izisanzwe zakira NFL n’ibitaramo bikomeye.


9. Abafana bazaba benshi cyane

Kubera ubunini bw’ibihugu byakiriye iri rushanwa ndetse n’uburyo bwo gutwara abantu bworoshye, FIFA iteganya ko abafana bazitabira bazarenga cyane abitabiriye Qatar 2022.


10. Final ishobora kuba imwe mu zikomeye mu mateka

Abasesenguzi ba ruhago bavuga ko iri rushanwa rishobora kuzatanga final ikomeye cyane bitewe n’urwego rw’amakipe ndetse n’abakinnyi bafite impano zidasanzwe bazaba bahanganye.

Comments are closed.