Mufti yashimiye Perezida Kagame ku rugendo rwihariye rwa RwandAir rwajyanye abagiye gukora Hijja 2026

680

Umuyobozi mukuru w’Abayisilamu mu Rwanda Mufti Sheikh Sindayigaya, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku kuba abayisilamu berekeje mu mutambagiro mutagatifu i Maka bajyanyweyo mu buryo bwihariye n’indege ya Rwandair.

Kuri iki cyumweru taliki ya 17 Gicurasi 2026, Abayisilamu n’abayisilamukazi baraye bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeza mu gihugu cya Arabiya Saoudite mu mujyi wa Maka mu mutambagiro mutagatifu uzwi nka “Hijj” baherekezwa na Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya.

Aberekeje mu mutambagiro mutagatifu bagiwe inama yo kuzitwara neza ndetse bagasengera igihugu

Mbere gato y’uko barekeza ku kibuga cy’indege, babanje bahura na Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya bahurira ku kigo Ndagamuco cyo kwa Kadafi i Nyamirambo, mu ijambo rye Mufti yabasabye kuzitwara neza ubwo bazaba bageze muri icyo gihugu ndetse no gusengera igihugu, mu ijambno rye yagize ati:”Tubifurije kugira urugendo rwiza, ikindi nk’abanyarwanda, muzibuke kwitwara neza, ntimuzibagirwe indangagaciro nziza za Kinyarwanda isi yose ituziho, ikirenze kuri ibyo, muzibuke kandi muzirikane gusengera igihugu…

Mufti yongeye ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku kuba abayisilamu basigaye boroherezwa mu ngendo iyo bari kujya mu mutambagiro mutagatifu, yavuze ko abasilamu bagiye muri Hijj 2026 bajyanywe n’indege y’inyarwanda kandi bajyanwa mu rugendo rwihariye, ati: “Turashimira cyane Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame, kubera uruhare yagize kugira ngo aba bajya gukora Hijja batwarwe n’indege yihariye ya RwandAir ibajyanye bonyine muri uru rugendo”

Abagore 28 bitabiriye umutambagiro mutagatifu

Aba bagiye gukora Hijj ni 72, barimo abagore 28 n’abagabo 34, bahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe saa yine z’ijoro berekeza muri Arabie Saoudite.

Hijj ni imwe mu nkingi z’ingenzi zigize Islam, kandi buri Muyisilamu ubishoboye aba asabwa kuyikora nibura rimwe mu buzima bwe.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan/ indorerwamo.com)

Comments are closed.