Claude MUHAWENIMANA prezida w’Abafana ba Rayon Sport yasabye Sadate kwegura ku buyobozi bw’ikipe
Claude MUHAWENIMANA prezida w’abafana ba Rayon Sport arasanga Bwana Sadate MUNYAKAZI akwiye kwegura agashimirwa ibyiza yakoreye ikipe
Biragoye muri iyi minsi ko wamara umunsi utumvise inkuru ya Rayon Sport, ni ibintu bimaze kurenga imbibe z’U Rwanda kuko inkuru y’ihangana ry’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sport imaze kugera muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda, kandi koko ni mu gihe kuko udashobora kuvuga ruhago nyarwanda hatari more ikipe ya Rayon Sport kuko ari nayo ifite umubare munini w’abakunzi mu rwa Gasabo. Nyuma rero y’aho akanama kayobora umuryango wa Rayon Sport gafatiye umwanzuro ko Prezida MUNYAKAZI Sadate na komite bahagaritswe kubera amakosa akomeye, Sadate we yakomeje avuga ko abo bamweguza batabifitiye uburenganzira, ibintu byamaze gucamo ibice abakunzi b’ikipe ya Rayon Sport kuko hari bamwe bari ku ruhande rwa Sadate hakabaho n’ikindI gice kiri ku ruhande rw’akanama kayobora umuryango wa Rayon Sport.
Bwana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sport arasaba Sadate kwegura
Ubwo yari mu kiganiro kuri radio 10, umunyamakuru yamubajije ati:”urumva yakwegura?” Undi mu mvugo itarimo kujijinganya yagize ati:”…Jye ndumva yakwegura, yakwegura, namushimira ibyiza yakoze, nibyo atagezeho ni uko nawe ari umuntu“
Bwana Claude yakomeje avuga ko Ikipe ya Rayon Sport igeze ahantu habi itigeze igera,yongeye asaba abafana gukomeza kugira ubumwe bwabaranze kuva kera. Nubwo bimeze bityo, bamwe mu begereye Bwana Sadate baravuga ko atiteguye kurekura, cyane ko nawe ngo yaba afite abantu bamushyigikiye muri za fan clubs kandi ngo batari bake. Kugeza ubu benshi mu bakunzi bategereje ikiri buve murizino bomboribombori hagati y’abayobozi, hagati aho ikipe ya Rayon Sport ikaba iri kugenda isahurwa abakinnyi bakerekeza mu yandi ma kipe.
Comments are closed.