Bwana Bosenibamwe Aimé yasezeweho bwa nyuma

9,526

Bosenibamwe Aimé uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma.

Nyuma y’iminsi mike yitabye Imana, Bwana BOSENIBAMWE Aimé yashyinguwe uyu munsi ndetse aherekezwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu harimo n’umunyamabanaga mukuru w’ishyaka FPR yari abereye umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Bosenibamwe Aimé yitabye Imana yayoboraga Ikigo gishinzwe Igororamuco(NRS), ariko akaba yari n’umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu ishinzwe imibereho myiza. BOSENIBAMWE yagiye ashingwa imirimo itandukanye muri Leta, harimo kuba yarayoboye Akarere ka Burera n’Intara y’Amajyaruguru, akaba yarayifatanyije no kuba Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi muri izo nzego.

NGARAMBE yari mubitabiriye umuhango wo gusezera bwanyuma Bwana Aimé BOSENIBAMWE

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Bwana NGARAMBE Francois avuga ko abanyamuryango ba FPR INKOTANYI n’abaturage muri rusange bazibukira Bosenibamwe ku bikorwa yafatanyaga na bo byabateje imbere.

Ngarambe yagize ati “Imirimo yose Bosenibamwe Aimé yagiye ashingwa yayikoranye ubushake, ubwitange ndetse n’umwete”.

Madame wa nyakwigendera Kakuze Sifa Gloriose, avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi, kuba baragiye bamugirira icyizere mu mirimo itandukanye. Mu bandi bayobozi bamuherekeje harimo Tito Rutaremara uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, abayobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibigo biyishamikiyeho ndetse n’abayobozi b’amadini atandukanye.

BOSENIBAMWE umugabo uvugwaho kwicisha bugufi ni muntu ki?

Bosenibamwe Aimé yavutse mu mwaka wa 1968, yitabye Imana afite imyaka 52, akaba asize umugore n’abana batanu(babiri b’imfura bakaba ari impanga).

Bosenibamwe Aimé yize amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo(DRC), aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi(yakuye muri Kaminuza ya Kisangani).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bosenibamwe Aimé yabaye umwarimu muri EAV Gisovu mu mwaka wa 1996 na EAV Gitwe mu mwaka wa 1999 avayo mu mwaka wa 2000, mu mwaka wa 2000 Aimé yagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rukira, nyuma yerekeza umuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu mwaka wa 2000.

Bosenibamwe Aimé yabaye kandi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo hagati ya (2005-2006), agiraw n’Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2006, Hagati y’umwaka wa 2006 na 2009 yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

Yavuye mu Karere ka Burera ahita agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2016, BOSENIBAMWE Aimé yitabye Imana yayoboraga Ikigo k’Igihugu k’Igororamuco(NRS).

Comments are closed.