KNC arasanga Rayon Sport idafite ubushobozi bwo kugura umukinnyi wa Gasogi United

21,014

Bwana KNC umuyobozi wa Gasogi United arasanga ibibazo by’amikoro ikipe ya Rayon Sport irimo itabasha kugura umukinnyi muri ikipe ye

Nyuma y’aho ikinyamakuru Kigali today gishyize hanze inkuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ivuga ko umunyezamu wa Gasogi United KWIZERA OLIVIER agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport ngo asimbure Yves KIMENYI umaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu, Bwana KNC prezida w’ikipe ya Gasogi United yateye utwatsi ayo makuru ndetse ananenga cyane ikinyamakuru cyakoze iyo nkuru kuko Idashingiye ku kuri.

KNC yanyomoje amakuru y’Igenda ry’umunyezamu we mu ikipe ya Rayon Sport

Mu kiganiro yarimo akora kuri radio ye, KNC yagize ati:”…ayo makuru siyo na gato, nta shingiro afite, ntaho umukinnyi wacu yenda kwerekeza, nawe ubwe ntabyo azi…

KNC yakomeje avuga ko ibibazo ikipe ya Rayon Sport irimo by’amikoro asanga itabasha no kwigondera umukinnyi nka Olivier uhenze, yagize ati:”…Rayon Sport nta bushobozi ifite bwo kugura umukinnyi nka Olivier wo muri Gasogi United, iri mu bibazo byinshi….”

Ikipe ya Rayon Sport imaze iminsi iri mu bibazo ku buryo bimaze gucamo kabiri abakunzi bayo, ndetse benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barasanga ibibazo bya Rayon bikwiye gukemuka vuba kuko iyo kipe iryoshya ruhago mu Rwanda.

Comments are closed.