J.Paul NKURUNZIZA wari umuvugizi wa Rayon Sport yeguye ku mwanya we

9,890
Kwibuka30
Breaking News:Jean Paul Nkurunziza wari umuvugizi wa Rayon Sports ...

Nyuma y’ihangana no guhagarikwa na FERWAFA Bwana J.Paul NKURUNZIZA wari umuvugizi wa Rayon sport amaze kwegura ku mwanya we.

Bwana NKURUNZIZA Wari umuvugizi wa Rayon Sport akaba n’umwe mu bari bagize komite ya Rayon sport ikuriwe na SADATE MUNYAKAZI yamaze kwegura avuga ko asezeye ku mirimo ye nk’umuvugizi w’ikipe.

Nkurunziza Jean Paul yatangiye imirimo yo kuba umuvugizi wa Rayon Sports umwaka ushize, biravugwa ko yamaze kwegura ku mirimo ye, nyuma y’aho Perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate yegujwe n’abagize komite y’umuryango wa Rayon Sports akabyanga.

Mu buryo butunguraye umwe mu bari mu boyobozi bwa Rayon Sports yatangaje ko Nkurunziza Jean Paul yarangije kubabwira ko abaye ahagaritse kuba umuvugizi w’iyi kipe.

Kwibuka30

Yagize ati: “Ni byo Jean Paul yeguye ku mirimo ye. Yabivuze ariko ubuyobozi ntacyo bwari bwabitangazaho gusa amakuru rwose ni yo ko yeguye”.

Nkurunziza Jean Paul, yafashe icyemezo cyo kwegura kubera imikoranire itari myiza mu buyobozi bw’ikipe.

Kwegura kwa Nkurunziza ni kimwe mu byerekana ko Perezida Munyakazi Sadate yatangiye gutakaza amaboko amushyigikiye kuko uyu yari amaze iminsi amurwanira ishyaka.

Nkurunziza usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star, yari kuri uyu mwanya kuva muri Nyakanga 2019 ubwo hatorwaga Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

Breaking News:Jean Paul Nkurunziza wari umuvugizi wa Rayon Sports ...

Source: Inyarwanda.com

Leave A Reply

Your email address will not be published.