Rugwiro Herve abaye kapiteni wa Rayon sport asimbuye Rutanga Eric
Nyuma y’umwaka umwe ageze mu ikipe ya Rayon Sports,Rugwiro Herve yagizwe kapiteni mushya wa Rayon Sports asimbuye Rutanga Eric wagiye muri Police FC mu kwezi gushize.
Muri Nyakanga umwaka ushize,nibwo ikipe ya Rayon Sports yumvikanye na myugariro Rugwiro Herve washyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 ari umukinnyi wayo.
Amakuru avuga ko Rayon Sports yahisemo guha igitambaro cy’ubukapiteni Rugwiro nyuma y’aho inaniwe kumvikana na Kakule Mugheni Fabrice bivugwa ko yahabwaga 7 000 000FRW n’igitambaro cy’ubukapiteni.
Amakuru aravuga ko Kakule Mugheni wasezeye ku bafana ba Rayon Sports uyu munsi, yifuzaga akayabo ka ya Miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda nka “recruitment” kugira ngo yongere amasezerano y’imyaka 2 ayikinira, ndetse n’umushahara w’amadorali igihumbi ku kwezi (1000$),n’ukuvuga asaga ibihumbi Magana icyenda na mirongo itatu uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda (937.500 FRW).Bivugwa ko Rayon Sports yo yashakaga kumugumisha ku bihumbi 500 FRW yahembwaga ku kwezi.
Rugwiro Herve ukomoka i Huye, yatangiriye umupira we mu kigo kizamura impano z’abana cya Kabutare, atozwa n’umutoza Katibito Byabuze.
Yahavuye mu 2009 ajya mu Ishuri ry’Umupira rya APR FC ndetse ayikurikiramo, atangira gukinira ikipe nkuru mu 2013 mu gihe yayivuyemo nyuma y’imyaka 10 muri Kamena uyu mwaka, yirukanwe hamwe na bagenzi be 15.
Uyu munsi nibwo Kakule Mugheni wari witezwe ko azaba kapiteni wa Rayon Sports yasezeye kuri iyi kipe avuga ko yamufashije.
Yagize ati“rimwe na rimwe biba bigoye gusezera ku nshuti ya we, simbasezeye kuruta uko twazabonana vuba, tuzabonana mu minsi mike, ibyumweru, amezi, imyaka… Ntabwo biba byoroshye gusezera inshuti yagufashije mu bihe bikomeye, ariko ndakeka ari cyo gihe ngo dutandukane.”
Mu kiganiro yagiranye na RTV, Kakule yavuze ko impamvu yatandukanye na Rayon Sports aruko iyi kipe igiye kugabanya imishahara ndetse ikanakinisha abana.
Yagize ati“naganiriye na perezida… ubuyobozi bwambwiye ko bugiye gukinisha abana no kugabanya imishahara… Ngiye gusubira iwacu nduhuke mu mutwe, ibyo gushaka indi kipe nzabishaka nitonze.”
Comments are closed.