USA:Abakomeje imyigaragamyo bise umuhanda werekeza ku biro bya Perezida Trump “Black Lives Matter”

9,041
Kwibuka30

Umuyobozi w’Umujyi wa Washington, Muriel Bowser, yifashishije abanyabugeni banyuranye, yanditse ijambo “Black Lives Matter” bivuze ngo “Ubuzima bw’Abirabura bufite agaciro” mu muhanda werekeza ku nyubako ‘White House’ Perezida wa Amerika akoreramo.

Mu nyuguti nini z’umuhondo, zanditse ku burebure bwa metero 200 z’umuhanda, iri jambo ryanditswe mu rwego rwo guha agaciro abantu bose bahohotewe n’Abapolisi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Umuyobozi wa Washington DC, Muriel Bowser, ni we wasabye ko uyu muhanda wandikwamo aya magambo
Umuyobozi wa Washington DC, Muriel Bowser yasabye ko handikwa ayo magambo

Umuyobozi w’uyu mujyi Madamu Muriel Bowser, yavuze ko ibi yabikoze agira ngo yumvikanishe neza ko uyu muhanda ari uw’umujyi ayobora, kandi ko ibi ari icyubahiro yahaye abigaragambirije imbere y’inzu umukuru w’igihugu akoreramo kuwa 01 Kamena 2020, kuko ngo babikoze mu buryo bw’amahoro.

Kwibuka30

Iyi nyandiko, yanditswe muri uyu muhanda mu gihe imyigaragambyo ikomeje mu gihugu hose, nyuma y’uko umupolisi yishe umwirabura George Floyd mu mujyi wa Minneapolis, amutsikamiye ku ijosi kugeza aheze umwuka. bya maze hafi iminota 10.

Nyuma yuko George Floyd apfuye umuhanzi w’injyana ya hip-hop, Kanye West, yemeye kwishyura amafaranga y’ishuri yose ya Gianna Floyd, umukobwa wa George Floyd, wishwe n’umupolisi amushinze ivi ku ijosi.

Umwana wa George Floyd yavuze uburyo...
Umwana wa George Floyd umuhanzi Keny West azita kumyigireye
Gianna Floyd ufite imyaka itandatu, aherutse kugaragara ku bitugu bya nyirarume agira ati: ‘Papa yahinduye isi.’ Nyina yavuze ko yabwiye Gianna ko se yapfuye kubera ko atashoboraga guhumeka.
Kanye West yashyizeho ikigega cyo kuzigama cyitwa 529, mu rwego rwo gutanga inkunga ingana na miliyoni 2 z’amadolari ku banya-Amerika bakomoka muri Afurika 

Imigaragambyo muri Amerika irakomeje.

Leave A Reply

Your email address will not be published.