Munyakazi Sadate atanze ubutumwa ku banenga imikorere ye anahishura ahazaza!
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate,yandikiye ubutumwa abafana abamenyesha ko ikipe igiye gufata umurongo wo gukoresha abakinnyi ishoboye guhemba biganjemo abakiri bato ndetse yemeza ko abavuga ko ayoboye nabi ari abadakunda ukuri.
Mu butumwa yageneye abafana muri iki gitondo, bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Munyakazi Sadate yavuze ko Rayon Sports iri mu ntambara yo kongera kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na COVID-19 ndetse ngo igiye guha umwanya abakiri bato n’abakinnyi bafite ubunararibonye ariko banafite amateka meza mu ikipe.
Kuwa gatanu tariki ya 05/06/2020, ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwahembye abakinnyi, abatoza, abacunga ibikoresho n’abandi umushahara w’ukwezi kwa kabiri
Umushahara watanzwe n’uw’ukwezi kwa kabiri gusa cyane ko iyi kipe ifitiye imishaharay’amezi 2 abakozi bayo (ukwezi kwa kabiri n’ukwezi kwa gatatu),mu gihe bigomwe amezi batakoze kubera icyorezo cya Covid-19, cyagoye cyane amakipe ku bijyanye n’amikoro.
Muri ubu butumwa yagize ati “
Mwaramutse,
Nibyo koko abenshi mu maze iminsi mwibaza ibijya mbere muri Equipe ariko reka ngire bicye mbasobanuriraho;
Mpereye ku bibazo bimaze iminsi bihari mu buyobozi,
Mpereye kuri icyo nagira ngo mbabwire ko mu bibazo bikomeye tugira 90% bishingiye kuri icyo, impamvu mvuga gutyo nuko usanga Association yacu imeze nku urugo rutagira nyirarwo aho usanga buri wese arukoramo ibyo ashatse;
Niyo mpamvu mwumvise amakuru anyuranye aho abantu kuko bayoboye bahaguruka bagakora decralation ko birukanye ubuyobozi bwatowe, bagashora amafaranga arenga miliyoni 25 mukwangiza Image y’Ubuyobozi, bagatanga ayo mafaranga mubikorwa byo kujyana abakinnyi mu yandi ma Équipes ngo bakunde bananize ubuyobozi, finalement nibaza niba arirwo rukundo dukunda Équipe yacu bikanyobera!!! Kuko ingufu n’amafaranga abantu bakoresheje mugusenya iyo tuzikoresha twubaka ndabarahira ukuri ko tutari kuba turi muri iyi situation;
Ikindi nibaza ni ukubera iki??? Abavuga ko uyoboye Equipe nabi, ese nuko turi ku mwanya wa kabiri??? Ese nuko twahembye kugera aho dukomewe mu nkokora na Covid 19??? Ese nuko dusaba abaterankunga kongera ibyo baduha??? Ese nuko tubaha rapport yikoreshwa ry’Umutungo tukawushyira ku mugaragaro??? Mu nsobanurira ndushe gusobanukirwa Wenda njye simbona aho dukora nabi. Abibaza ko nandikiye Ubuyobozi bukuru bwi Igihugu ngaragaza amakosa bakumva ko nareze Equipe abo nabo baribeshya kuko Equipe ni Personne morale kdi uwo ntakora icyaha abakora ibyaha ni personne physique;
Ikindi kibazo nabonye ni pression ishyirwa ku buyobozi bijyanye na amarangamutima ya buri wese cga inyungu zaburi wese aho usanga buri wese ashaka ibikorwa ariko wagaruka ku rundi ruhande ntatange ubushobozi;
Ugasanga dufite porte feuille ya 17 millions ariko tugakora dépenses za 35 millions mu byu kuri ukibaza ngo abura ajya ava hehe??? Reka mbabwire aho ava, ava ku bayobozi akava mu madeni tutajya tuvamo, ese ubu ari nka Company ntiyari kuba yaramaze kuba Liquidé ??? Kubera ibihombo!!!
Hamwe nibyo nku ubuyobozi hari ibyo twiyemeje kugira ngo dukemure ibyo byose,
1. Ni ugukorera mu mucyo tukabazwa ibyo dukora kdi tugashyira ibintu ku murongo ku buryo buri wese akora ibyo ashinzwe kdi akabazwa Ibyo akora umunsi tuzava kuri uwo murongo muzabitubaze, naho ababwira ko Equipe yasenyutse kubera ko Umukinnyi runaka yagiye ababivuga niba bandi bashyira Pression ku buyobozi ariko mu byukuri bashaka ko dukomeza kubaho uko bidakwiriye, dufite abakinnyi 29 hamaze kugenda 5 uretse ko dufite abozongerwamo ariko rwose nta byacitse ihari;
2. Ntago tuzakomeza kubaho uko tudashoboye, niyo mpamvu ubu Umukinnyi tumuha ibyo dushoboye kdi tuzabona uzabyemera tuzakomezanya utazabyemera tuzatandukana naho abumva ko abakinnyi ba amazina aribo bakora ibyo dushaka nkeka ko iyo biba ibyo ubu tuba twaratwaye igikombe kuko nitwe dufite amazina akomeye ariko ntibyabujije ko turangiza turi aba kabiri, ikindi kdi ndabibutsa ko kuva 2004 kugera 2012 ntagikombe twatwaye, nyamara tuzanye abana barimo Manzi, Seif, Djabel, Djihadi, Kevin, Bonheur, … uwo Mwaka twageze kuri final ukurikiyeho dutwara igikombe ndetse na nyuma yaho ibikombe biraboneka karahava, urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana bari talentueux badafite amazina ( kuko nitwe twubaka amazina yabo sibo bubaka amazina yacu) tukabaha abakuru bafite Expérience nziza kuko hari nabafite Expérience ariko mbi ubundi hakaba Équilibre muburyo buri financière ndetse na technique nidukora ibi muzambaze ibikombe
3. Icyo mbasaba nuko mwakwemera kdi mugashyigikira izo mpinduka mukemera tukabaho uko tubishoboye tugakora engagement y’icyo tuzabasha, nitwemera ibyo bizadufasha kubaka ibirambye kurusha kubaka ibihora bihirima, turimo gucyemura ibibazo byi imishahara, ndetse nabo dufitiye Recrutement zitarangiye ubu twahembye Février tunishyura zimwe muri Recrutement tutari twarishyuye abashaka kudufasha bakomereza muri uwo murongo ubundi njye numva mfite ikizere ko ibyo duciyemo byanampungabanyije birenze ukwemera byatubereye isomo kdi bizaduha ingufu yo gukomeza umurongo wo gukorera mu mucyo ndetse no mukuri tunabasaba kuwushyigikira.
Murakoze
Comments are closed.