Prezida KAGAME yayoboye inteko ya komite nyobozi y’umuryango wa RPF Inkotanyi

8,679

Ari kumwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango RPF Inkotanyi, prezida wa Repubulika yayoboye inama y’inteko ya komite ya RPF

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Kamena, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye Inama yaguye ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, inama yateraniye ku kicaro k’ishaka ry’umuryango RPF Inkotanyi mu murenge wa Rusororo.

Muri iyo nama prezida Kagame yahuriyemo n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarirwa muri 250 harimo n’abahagarariye inzego z’Umuryango zitandukanye.

Iyi nama yateranye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ikaba kandi ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’icyo cyorezo, hafatwa ingamba zo kugikumira, ari nako hatekerezwa uburyo bwo gukomeza ibikorwa biteza imbere igihugu.

Comments are closed.