RDC: Umugore wa Prezida yateye utwatsi amakuru yavugaga ko hari imfubyi zo mu Rwanda afasha

10,357
Digitalcongo.net | Denise Nyakeru Tshisekedi's surprise visit at ...

Madame Denyse Nyakeru Chisekedi, Umugore wa Prezida Félix Tchisekedi wa RDC yateye utwatsi amakuru yavugaga hari abana b’impfubyi bo mu Rwanda afasha mu gihe iwe muri Congo naho buzuye.

Denise Nyakeru, umufasha wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yanyomoje amakuru yari amaze iminsi avugwa y’uko hari imfubyi zigera kuri 500 yemeye kurera zo mu Rwanda.

Abakwirakwiza ayo makuru bavuga ko yafashe abo bana mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda muri Kamena umwaka ushize, bakabihuza n’imyumvire ya bamwe mu banyapolitiki n’abatavuga rumwe na Leta ya Congo batwerera abantu bavuka i Bukavu kuba Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu kiganiro Le débat cyatambutse kuri Radiyo Top Congo FM, Madamu Nyakeru yahakanye ayo makuru, avuga ko atajya gufasha imfubyi z’ahandi asize iz’iwabo.

Yagize ati “Ntabwo nigeze mfata imfubyi zo mu Rwanda ngo nzirere. Bavuga ko nafashe imfubyi 500, nari kuzifatira iki kandi no muri RDC zihari?”

Tariki 9 Kamena 2019 nibwo Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida wa RDC yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Madamu Tshisekedi yatambagijwe Umujyi wa Kigali yerekwa ibyiza biwutatse, awusoza mu byishimo by’ikirenga mu isangira yakiriwemo na Madamu Jeannette Kagame.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’akazi, ku wa Mbere yasuye Ikigo Isange One Stop Centre cyita ku bakorewe ihohoterwa ryaba iryo mu miryango cyangwa irishingiye ku gitsina mu Bitaro bya Kacyiru, aho yashimye serivisi zihatangirwa.

Muri gahunda ye mu Rwanda, Madamu Tshisekedi, yagaragaje ubushake bwo kwigira ku mikorere y’Umuryango wa Imbuto Foundation umaze imyaka 18 utangijwe mu gukomeza kubaka ibikorwa by’umuryango we.

Abinyujije mu muryango we, yatangije gahunda yise ‘Plus Fortes’ igamije guha ubushobozi abakobwa n’abagore bubagira abanyembaraga bahambaye, mu kwiteza imbere bo n’imiryango yabo.

Digitalcongo.net | JIF 2019: the First Lady Dénise Nyakeru ...

(Source:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.