Muhanga: Abantu 5 bakekwaho kwica umumotari bakanamutwara moto batawe muri yombi

10,435
RNP, University of Rwanda sign MoU - Hope Magazine | Telling ...

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho kwica umumotari bakaniba moto yatwaraga.

Nkuko amakuru atangazwa ku mbugankoranyambaga za Polisi y’Igihugu abigaragaza, abatawe muri ni abagabo batanu bafatiwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepho.

Polisi yagize iti: “Ku munsi w’ejo twataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho kwica Ndirabika Samson bakaniba moto ye. Abo ni Ntawuhongerumwanzi Damascene, Niyonkuru Janvier, Sibomana Philippe, Mfitumukiza Jovin na Cyuzuzo Claude”.

Polisi ikomeza ivuga ko undi ukekwaho ubujura ari uwitwa Nzayisenga Eric bakunze kwita Munyu, na we wafatanywe Moto mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Amakuru yatanzwe na Polisi ikomeza igira iti “Ibikorwa byo gushakisha undi witwa Gasumuni birakomeje. Abafashwe bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye”.

Icyaha cyo kwiba  giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 166 kigahanishwa kandi ingingo ya 167 y’itegeko ngenga Nº 68/2018/ ryo ku wa 30/08/2018 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Comments are closed.