Karekezi Olivier ashobora kwisubirira i Burayi adatoje ikipe ya Kiyovu sports

7,208
Kwibuka30

Uko iminsi yicuma niko ibibazo biri muri Kiyovu Sports bifata indi ntera nubwo ubuyobozi bwayo bugerageza kugira bimwe bukemura. Umutoza Karekezi Olivier arateganya gusubira muri Suède mu mpera z’uku kwezi ubwo ibyo yifuza bizaba bidashyizwe mu bikorwa.

Nyuma y’inama ihereutse guhuza abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sport, byagaragaye ko ubwumvikane hagati y’abayozi buri kure cyane nk’ukwezi.

Mu mezi abiri ashize, inkuru zose zagarukaga kuri Kiyovu Sports zahurizaga ku kuba ariyo kipe yiyubatse kurusha izindi, aho yaguze amazina akomeye arimo Kimenyi Yves, Babuwa Samson, Ngandu Omar, Irambona Eric n’abandi.

Gushaka kuba umuyobozi w’ikipe kwa Mvukiyehe Juvenal wari utaremezwa nk’umunyamuryango, kugurwa na APR FC kwa Nsanzimfura Keddy mu buryo budasobanutse, byashyizwe kuri Ntalindwa Théodore usanzwe ari Visi Perezida, biri mu byateje umwiryane mu buyobozi bw’iyi kipe yambara icyatsi n’umwe.

Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports iravugwamo ubwumvikane bucye nyuma y’ibaruwa iherutse kwandikirwa kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda hamaganwa imikorere yacyo, umuyobozi w’iyi kipe; Mvuyekure François ‘Kaburimbo’ wayisinyeho akavuga ko atayizi.

Ku wa Gatanu, Ikinyamakuru FunClub cyatangaje ko bane mu bayobozi ba Kiyovu Sports barimo Visi perezida wa kabiri; Mutijima Hector, Umunyamabanga Karekezi Félix, Umubitsi Kayiganwa Angélique na Mugabe Fidèle wo Komisiyo ishinzwe amategeko bavuye ku rubuga rwa Whatsapp bitewe no kutumvikana ku mpinduka zifuzwa mu ikipe.

Aba bari muri batanu bari batanze ubwegure bwabo mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 23 Kanama, ariko bakaba bari basabwe ko bakwihangana manda yabo ikarangira muri Nzeri.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko kuri uwo munsi wo ku wa Gatanu, Mvukiyehe Juvénal uherutse kwemezwa nk’umunyamuryango ndetse akaba ashyigikiwe na bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports bifuza ubuyobozi bushya, yafunguye ibiro by’ikipe aho asanzwe akorera ku Kicukiro.

Uwatanze amakuru yavuze ko ubwo ibi biro byatahwagwa hari bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports ndetse bigaragaza ko umugambi wo gushaka kuyobora ikipe kwa Mvukiyehe Juvénal ugihari.

Kwibuka30

Uyu mugabo waguze imodoka [bus] azaha Kiyovu Sports, yamaze kuyiteresha amarangi y’amabara yayo ndetse yiteguye kugoboka ikipe mu bibazo bitandukanye by’ubushobozi nyuma y’uko atanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi.

Karekezi Olivier arateganya gusubira i Burayi

Nyuma y’ukwezi kumwe ageze i Kigali, Karekezi Olivier yatangiye gutekereza uburyo yasubira iwe muri Suède, aho avuga ko hari ibitarasobanuka ngo asinye amasezerano yumvikanye na Kiyovu Sports.

Amakuru yizewe ni uko impamvu imwe yatuma Karekezi Olivier asinyira Kiyovu Sports ni uko yayoborwa na Mvukiyehe Juvénal, we yita “Perezida” ndetse ni we wamuhaye miliyoni 3 Frw zo kumufasha kongera kwisanga muri Kigali.

Abari hafi y’uyu mutoza, bavuga ko adashobora gukora ikosa ryo kuguma muri Kiyovu Sports itarimo abagize uruhare ngo ayizemo kuko ibyo yaboneye muri Rayon Sports aherukamo mu mwaka w’imikino wa 2017/18, byamubereye isomo, aho yirukanywe na Komite ya Muvunyi Paul nyamara yari yarazanywe na Gacinya Chance Denis.

Aganira na Radio 10 kuri uyu wa Gatanu, Karekezi Olivier yavuze ko azasinyira rimwe n’abandi bakozi bose bazakorana uhereye ku muntu ushinzwe ibikoresho by’ikipe ndetse akaba yizeye ko ibyo bakeneye byose bihari.

Uyu mutoza yavuze ko mu gihe byaba ngombwa ko asubira i Burayi, yagenda nyuma ya tariki ya 15 Nzeri.

Ati “Ibitameze neza muri Komite nifuza ko babikemura. Uyu munsi nshobora gusinya, perezida wundi uje akavuga ngo ibiri mu masezerano ntiyabishobora, icyo gihe ntabwo naba ndi umutoza wa Kiyovu Sports.”

“Icya kabiri, mbere y’uko nsinya ngomba kubanza kumenya niba staff yanjye [abo tuzakorana] niba bose byarangiye, tuzasinyira hamwe turi hano. Ntabwo icyemezo cyo kugenda ndagifata, mfite imbanziriza masezerano nk’umutoza. Ngomba kubanza kumenya uwo nzabaza icyo nzakenera.”

“Inama y’Inteko Rusange ni ryari? Nzayitegereza nta kibazo. Niba tariki ya 13 [Nzeri] nzayitegereza nta kibazo.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe hazabera inama y’Inteko Rusange idasanzwe izaberamo amatora, ni nyuma y’uko mu kwezi gushize akanama k’inararibonye za Kiyovu Sports, kasabwe gusesengura raporo ya Komite Nyobozi isoza manda yayo muri uku kwezi no kugena igihe hazabera indi nama idasanzwe, izaberamo amatora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.