Igihugu cy’Ubuhinde cyasabye Ubushinwa gutanga ubusobanuro ku Bahinde 5 baburiwe irengero

11,128
Flag of China - Colours, Meaning, History 🇨🇳

Igisirikare cy’u Buhinde cyasabye ibisobanuro icy’u Bushinwa ku irengero ry’abaturage batanu babuze guhera mu minsi ishize ku mupaka ugabanya ibyo bihugu byombi.

Umubano w’ibihugu byombi ntabwo wifashe neza guhera muri Kamena ubwo ingabo zabyo zarwaniraga mu misozi ya Himalaya, abasirikare 20 b’u Buhinde bakahasiga ubuzima.

Abaturage baburiwe irengero ni abagabo batanu baturuka mu Ntara ya Arunachal Pradesh mu Buhinde, ako akaba ari agace gakunze gufatwa n’u Bushinwa nk’akabwo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo mu Buhinde, Lt Colonel Harsh Wardhan Pande, yabwiye Reuters ko kuwa Gatandatu ushize aribwo basabye u Bushinwa kubagarurira abaturage.

Yagize ati “Twaravuganye tubabwira ko dukeka ko hari abaturage bacu bambutse umupaka, tuvuga ko bizadushimisha nibabatugarurira nkuko bisanzwe bigenda.”

Yavuze ko ako gace baburiyemo ari imisozi n’amashyamba ku buryo bitoroshye kumenya ahari umupaka. Ntacyo u Bushinwa burasubiza.

Polisi yo mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Buhinde yatangaje ko iri gukora iperereza ku makuru hari mubo mu muryango w’ababuriwe irengero, yanditse kuri Facebook ko bashimuswe.

Bivugwa ko abo bagabo bashimuswe kuwa Gatandatu ubwo bari bagiye guhiga.

U Buhinde n’u Bushinwa bimaze igihe bitarebana neza. Mu mwaka wa 1962 byarwanye intambara bipfa agace ka Arunachal Pradesh. U Bushinwa buvuga ko kilometero kare zisaga 90 000 muri ako gace ari ahabwo, ni ukuvuga hafi ako gace kose.

(Inkuru ya Igihe)

Comments are closed.