Polisi y’igihugu mu Rwanda igiye guhagurukira abapolisi bayo bamaze iminsi barasa abantu mu kico

7,756
Police urge vigilance during festive season | The New Times | Rwanda

Nyuma yo kubisabwa n’inzego ziyikuriye, Polisi y’u Rwanda yatangaje uburyo igiye guca ibikorwa na bamwe mu bapolisi bayihesha isura mbi, bakoresha ingufu z’umurengera ku bakurikiranyweho ibyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko abapolisi bahohotera abaturage n’ababakorera amakosa atandukanye, bazajya babihanirwa imbere y’abaturage.

Yagize ati “Ni yo mpamvu dukwiye gushyira ingufu mu gusobanura, ni ukumenyekanisha ngo ’runaka uyu wagiye (wavuye muri Polisi) yakoze ikihe cyaha.”

“Ibi bizajya biba icyaha kikimara gukorwa, kugira ngo umuntu wumva yababajwe n’icyamukorewe cyangwa icyakorewe abandi ndetse na Polisi ubwayo, abibone yumve ko yarenganuwe.”

“Uragira ngo umupolisi wakoresheje ingufu z’umurengera (mu kurwanya ibyaha), ntaba yangije isura ya Polisi! Ibyo byitirirwa Polisi (nk’urwego) kandi ari umuntu ku giti cye.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko ubuyobozi bwayo budashobora gutuma umupolisi kurasa umuntu no kumwica.

CP Kabera avuga ko abapolisi bazahanwa atari abarashe abantu bakurikiranyweho ibyaha gusa, ahubwo ko n’abatuka abaturage cyangwa abanga guha umuntu serivisi kandi ari cyo bashinzwe, bazabihanirwa.

Ni ryari Polisi yakoresha ingufu z’umurengera?

Umuvugizi wa Polisi yasobanuye ko mu gihe abantu batarimo gukurikiza amategeko n’amabwiriza, umupolisi iyo aje gufata ukekwaho ibyaha akamurwanya, icyo gihe ashobora gukoresha ingufu ariko na byo ngo biterwa n’uburyo igikorwa cyagenze.

Yasobanuye kandi ko hari igihe umuntu aba atorotse gereza cyangwa acitse, icyo gihe umupolisi ashobora kumurasa agapfa cyangwa agakomereka, ariko habanje gutekerezwa ku bibazo uwo muntu yari guteza iyo acika akagenda.

CP Kabera avuga ko ibyo byose biterwa n’uburyo umupolisi yitwaye, kuko mu byo bigishwa harimo kwirinda gukorana umujinya hamwe no kugisha inama abamukuriye.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi asaba abaturage baba bafatiwe mu makosa, kwirinda gutoroka gereza cyangwa kasho ndetse no kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abapolisi.

Avuga ko umuturage wumva yahohotewe wese ashobora kwisunga ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzuzi, imyitwarire n’imikorere by’abapolisi.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko agiye gukorana n’inzego bireba kugira ngo abapolisi bakoresha ingufu z’umurengera mu kurwanya ibyaha bazajye babibazwa.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye RBA kuri iki cyumweru, na we yagarutse kuri iyi ngingo avuga ko Polisi y’u Rwanda iza mu myanya ya mbere mu mikorere myiza ku isi, ariko ko hari bamwe mu bayigize bayihesha isura mbi.

Perezida Kagame yagize ati “Abantu baravuga iby’abapolisi babahutaza, nyamara abo bapolisi barahuguwe bihagije bafite ubushake n’ubushobozi bwo gukora imirimo bashinzwe, izi ngufu z’umurengera zikoreshwa n’umuntu ku giti cye ntabwo ari imikorere ya Polisi yose muri rusange”.

“Ariko icyo nshaka kwizeza abantu ni uko nabyumvise kandi nasabye ubuyobozi bwa Polisi, ko abo bose bakoresha ingufu z’umurengera babibazwa kandi bigakorerwa mu ruhame kugira ngo rubanda babimenye.”

“Ndatekereza ko tugiye kubona impinduka, ntabwo ari ngombwa gukoresha izo ngufu z’umurengera kabone n’ubwo uwo muhanganye yaba afatwa nk’umunyabyaha ruharwa, abapolisi batojwe uburyo bashobora kwifata mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibyo batiriwe bakoresha ingufu z’ikirenga”.

Mu bantu baheruka kuraswa n’abapolisi bazira ko bashatse gutoroka, harimo uwitwaga Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara ngo wagerageje gutoroka yari agiye mu bwiherero.

Hari n’umusore witwaga Nsengiyumva Evariste wari utuye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, we bivugwa ko yarashwe ashaka kurwanya abapolisi bari bamusanze mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ku itariki 10 y’ukwezi gushize kwa Kanama, Polisi yatangaje ko hari abantu babiri bari bafungiye kuri Sitasiyo y’i Ndera mu Karere ka Gasabo barashwe bashaka gutoroka, umwe agahita apfa.

Police urge vigilance during festive season | The New Times | Rwanda

Comments are closed.