Rubavu: Abagabo babiri bakwirakwizaga urumogi i Rubavu batawe muri yombi

7,812

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe abagabo babiri bakekwaho gukwirakwizaga urumogi mu baturage barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bafatanwe ibiro 10 by’urumogi bacuruzaga.

Aba bagabo bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kanyirabigogo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bantu bafashwe biturutse ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, anasobanura uburyo bagiye bafatwa umwe kuri umwe.

Ati “Hari umuturage wari ufite amakuru ko umwe muri aba acuruza urumogi, yakoranye n’abapolisi bajya iwe bamusangana ibiro 10 by’urumogi. Abapolisi bamaze kumufata yababwiye ko urumogi aruhabwa na mugenzi we.”

Yakomeje avuga ko uyu wa kabiri amaze gufatwa yemeye ko ariwe warumuhaye mugenzi we ndetse ko ariwe ujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuvanayo urumogi.

Ati “Twari dusanzwe dufite amakuru ko uyu mugabo ajya muri Congo kuvanayo ibicuruzwa bya magendu ibyo bakunze kwita gucoracora. Twari tutarabasha kumufatira mu cyuho ariko uru rumogi rutumye afatwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko abishora mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibindi byaha ko babireka kuko ku bufatanye n’abaturage bazajya bafatwa babihanirwe, yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora ibateza imbere.

Ati “Ruriya rumogi ruba ruje kwangiza urubyiruko rw’u Rwanda, niyo mpamvu ubu abaturage bahagurukiye gukorana na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ababikwirakwiza.”

Aba bafashwe uko ari babiri bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ishami rikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Comments are closed.