Musanze: Ba Gitifu babiri bakekwaho guhohotera umuturage batawe muri yombi.

7,735
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Nsengimana Aimable, ukurikiranyweho gukomeretsa bitari ku bushake, gutwara no gufungira umuntu ahantu hatemewe.

Ibi bikorwa yabikoreye umuzamu witwa Mbonyimana Fidèle wakoraga ku ruganda rwenga inzoga. Ubwo inzego zirimo DASSO zajyaga kugenzura uko amabwiriza yo kubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ashyirwa mu bikorwa, uyu muzamu wakoraga ku ruganda rukora inzoga yanze ko binjira, na bo bitabaza umuyobozi w’umurenge.

Akihagera yahise ashyira uyu muzamu muri butu y’imodoka amujyana kuri polisi, gusa bageze mu nzira, iyi butu yaje kwifungura uyu muzamu agwa hasi ata ubwenge ndetse aranakomereka.

Kwibuka30

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye Itangazamakuru ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo yamaze gutabwa muri yombi kugira ngo iperereza ku byaha akekwaho rikorwe.

Yagize ati “Nibyo yamaze gutabwa muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo gukomeretsa bitari ku bushake, gutwara no gufungira umuntu ahantu hatemewe, byakorewe uwitwa Mbonyimana Fidèle, ubu dosiye irimo gukorwa n’iperereza rizakomeza gukorwa hanyuma dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n’itegeko”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeje ko bwahagaritse by’agateganyo uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa, kugira ngo habanze hakorwe iperereza ku myitwarire mibi yo guhohotera umuturage imuvugwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aganira na “Igihe” dukesha iyi nkuru, yagize ati “Twaraye tumwandikiye ibaruwa imuhagarika mu kazi kuko yakoze amakosa yo guhohotera umuturage, ntabwo yahagaritswe burundu, itegeko rigena ko ari amezi atandatu nayo ashobora kutarangira bitewe n’ibizava mu iperereza riri kumukorwaho”.

Ibyaha uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akurikiranyweho biteganywa mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano mu ngingo ya 151 ku cyaha cyo gutwara no gufungira umuntu ahantu hatemewe n’iya 118 ku cyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake.

Leave A Reply

Your email address will not be published.