Ubukene butumye FERWAFA yongera guhagarika abakozi bayo bo mu Ntara
Kubera ikibazo cy’amikoro akomeje kuba make muri FERWAFA, Iryo ishyirahamwe ryongeye gusezerera abandi bakozi bane bari bayihagarariye mu ntara.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryamaze guhagarika abakozi bandi bane (4) bari bari bayoboraga umupira w’amaguru mu turere tune (aba CTP).
Nyuma y’abakozi batandukanye bakomeje gusezererwa mu nzu iyobora umupira w’amaguru mu Rwanada (Ferwafa), kuri ubu hongeye kuvugwamo bandi bakozi bamaze gusezererwa, ndetse bakaba bagomba guhita batanga ibikoresho bari babitse.
Amakuru dufitiye gihamya, ni uko abamaze guhagarikwa, ari abakozi baba bashinzwe ibikorwa by’umupira w’amaguru hirya no hino mu Rwanda (Mu Ntara zigize u Rwanda), ariko biciye mu turere tumwe na tumwe.
Aba bakunda kubita aba CTP, abo FunCub yamenye bamaze guhagarikwa, akaba ari:
1. Ntibatega Muhamed: Yakoreraga i Rubavu
2. Nsengiyumva Francois: Yakoreraga i Rwamagana
3. Ndaguza Theonas: Yakoreraga i Huye
4. Bazireke Hamim: Yakoreraga i Kigali
Impamvu yo guhagarika aba bakozi, ikaba ijyanye n’amikoro kuko umushahara w’aba bakozi ubusanzwe watangwaga na Minisiteri ya Siporo, none yamaze kubwira Ferwafa ko ititeguye gukomeza gutanga aya mafaranga.
Ferwafa, ikaba yabwiye aba bakozi batarasoza amasezerano, ko baba bahagaritse kugeza igihe hazabonekera ubundi bushobozi bwo kubahemba kuko aho bwavaga (Muri Minisiteri ya Siporo) hahagaze.
Aba bahagaritswe, baje biyongera ku bandi bakozi baherutse guhagarikwa muri Ferwafa kubera impamvu zitandukanye, barimo Kelly, Bonnie Mugabe, Rutsindura Antoine wirukanywe ndetse n’abandi.
Bonnie na Kelly nabo bari mu bamaze gusezererwa muri FERWAFA kubera kubura amafranga yo kubahemba
Comments are closed.