Kayonza: Polisi yagaruje ibiro birenga 110 by’amabuye y’agaciro byari byibwe

7,813
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zikorera mu karere ka Kayonza bagaruje ibiro birenga 110 by’amabuye y’agaciro aherutse kwibwa mu kirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu murenge wa Ruramira, Akagari ka Bugambira mu Mudugudu wa Agasharu.

Aya mabuye yafashwe ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri afatirwa mu nzu y’uwitwa Twizeyimana Charles w’imyaka 43 ari nawe ukurikiranyweho kuyiba.

Aya mabuye agizwe n’ibiro 66.5 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti n’ibiro 49 byo mu bwoko bwa Wolfram. Yari yibwe mu kirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya sosiyete yitwa Bugambira Mining Company Limited.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko amakuru ya buriya bujura yatanzwe n’abaturage.

Ati “Abaturage nibo baduhamagaye batubwira ko Twizeyimana Charles acuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.”

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko Polisi ikimara kubona ayo makuru yateguye igikorwa cyo kujya gusaka mu nzu ya Twizeyimana basangamo imifuka 2 irimo amabuye y’agaciro. Umwe warimo ibiro 66.5 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti n’undi urimo ibiro 49 by’amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram.

CIP Twizeyimana yavuze ko byaje kugaragara ko ayo mabuye yavuye mu kirombe cya sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Kayonza, sosiyete yitwa Bugambira Mining Company Limited.

Yashimiye abaturage ku ruhare bagize mu gutanga amakuru asaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Ibi bibaye mu gihe kitageze ku cyumweru aho mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu hafatiwe abandi bantu 3 bazwi ku izina ry’Imparata bafashwe barimo kugerageza kwiba amabuye mu kirombe cy’umushoramari.

Tariki 20 Nzeri mu karere ka Rutsiro hafatiwe ibiro 377 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta nayo yagurishwaga mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko. Ni mu gihe mu karere ka Kamonyi ho hafatiwe toni 15 nayo yacuruzwaga mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.