Agahinda ka Leonie wamaze imyaka itatu muri “Koma”, agarutse asanga ahari iwe haratejwe
Ayingeneye Léonie utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arasaba ubufasha bwo kubona aho aba nyuma y’imyaka itatu arwariye mu bitaro bya Ruhengeri, aho atahiye agatungurwa no gusanga uwari umugabo we yaragurishjije inzu n’ibiyirimo byose.
Uwo mugore ufite umwana umwe w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka umunani, avuga ko yarwaye indwara idasanzwe yari yaramuteye guta ubwenge mu gihe cy’imyaka itatu, aho yari arwajwe n’uwo mwana we.
Aganira na Kigali Today yicaye mu kagare kagenewe abafite ubumuga, byagaragaraga ko atarakira neza, kuko avuga ururimi rutava mu kanwa, akavuga ko muri iyo myaka itatu yarwaye atabashaga kumenya aho ari n’icyerekezo aherereyemo, dore ko ngo yabaye nk’uta ubwenge.
Uretse kuba yicaye muri ako kagare, ntabasha guhagarara ngo abe yakwijyana mu bwiherero, kuko bigaragara ko amaguru ye adakora.
Agira ati “Iyo myaka yose namaze mu bitaro nta wo mu muryango wanjye waje kunyitaho nari intabwa ndetse n’umugabo wanjye ntiyigeze ansura, ni aka kana kanjye kandwaje muri iyo myaka itatu yose kuva mu mwaka wa 2017 ntazi aho ndi, abagiraneza mu bitaro bari bafite abarwayi ni bo bafashaga umwana wanjye kunyitaho muri iyo myaka yose”.
Avuga ko uburwayi yarwaye na we bwamuteye urujijo, kuko ngo bwizanye atangira kumva atakibasha kwicara no guhagarara, birangira ataye ubwenge ku buryo atamenye n’uburyo yageze mu bitaro.
Mu myaka itatu yamazemu bitaro yari arwajwe n’umwana we w’imyaka umunani
Mu byamuteye ubwoba ngo ni ukubona abantu bambaye udupfukamunwa no kubona bamuhunga bamwita umuzimu.
Uwo mugore ngo akizanzamuka yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamukikije bambaye udufukamunwa yibaza ibyabaye mu gihugu, ikindi ngo akigera aho yari atuye yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamuzi bamuhunga bose bavuga ngo babonye umuzimu.
Ati “Kuba ntaramenye uko hanze hameze, ni uko ntabashaga kugenda ngo ngere hanze, nta n’ubwo nabashaga kumenya umuntu. Nsohotse bwa mbere mbona abantu bose bambaye udupfukamunwa bintera ubwoba, mbajije impamvu umwana wanjye ansobanurira ko hari indwara yateye aho abantu bose ku isi basabwe kwambara udupfukamunwa”.
Arongera agira ati “Ubwo naratashye nkigera mu ikaritsiye nari ntuyemo ngenda mu kagare, mbona abantu bose barampunga ngo ndi umuzimu, nyuma babonye ko ndi muzima bansobanurira ko ari umugabo wababwiye ko napfuye, mu rwego rwo gushaka uburyo agurisha inzu”.
Uwo mugore kandi ngo yatunguwe no kugera mu rugo iwe asanga inzu barayisenye bari kuzamura etaje, abajije bati “umugabo wawe yaragurishije”!
Ni ho ahera asaba ubufasha bwo kubona aho aba n’umwana we dore ko ubu acumbitse ku muyobozi w’Umudugudu. Uretse ubufasha, uwo mugore arasaba kandi abashinzwe ubutabera gukurikirana umugabo we wamutaye akagurisha n’imitungo abeshya ko yapfuye, dore ko iminsi amaze avuye mu bitaro atazi amakuru y’umugabo we ngo baherukana mu mwaka wa 2016.
Mu kumenya neza amakuru ku byo uwo mugore ashinja umugabo we, Kigali Today yamuhamagaye ku murongo wa telefoni igendanwa, uwo mugabo witwa Habimana Idrissa avuga ko uwo mugore yamutaye ajya iwabo ubwo bari bakimara kugura iyo nzu amugabo avuga ko yari ishaje cyane.
Ngo icyo bapfaga ni uko umugabo yashakaga kugurisha ngo bimukire ahajyanye n’ubushobozi bwabo dore ko iyo nzu yendaga kubagwaho kandi badafite ubushobozi bwo kubaka muri icyo gice gituyemo abakire, umugore bagashwana akahukana.
Ati “Uwo mugore yagiye iwabo ajyana n’ibyangombwa by’aho dutuye, biba ngombwa ko nitabaza ubuyobozi bampesha icyo gipapuro. Kubera ko inzu yari ishaje ntashoboraga kuba nakubaka muri iyo karitsiye, byabaye ngombwa ko ngurisha bantegeka gutanga ibihumbi 100 byo gufasha umwana wanjye”.
Uwo mugabo kandi arahakana ibyo umugore amushinja avuga ko yagurishije inzu abeshya ko umugore yapfuye, avuga ko yanamenye ko umugore yarwaye akomeza no kumusura aho yari arwariye mu mavuriro ya kinyarwanda anamugemuriye, ngo aho atamusuye ni mu bitaro bya Ruhengeri ariko ngo na bwo bajyaga bavugana akanamwoherereza amafaranga kuri telefoni yo kwifashisha.
Uwo mugabo wabwiye Kigali Today ko akora umwuga w’ubukanishi, avuga ko nta kindi yamarira uwo mugore kuko ngo iho yagurishije ari umutungo we wavuye mu maboko ye, gusa ngo icyo yamuha ni itike imujyana kwa Nyirarume i Rubavu aho yafatiwe n’uburwayi.
Abaturanyi b’uyu muryango bo bavuga iki?
Umwe mu baturani aremeza ko umugabo yagurishije inzu avuga ko umugore we yapfuye
Mu gihe uwo muryango ukomeje kwitana ba mwana ku igurishwa ry’umutungo w’urugo, bamwe mu baturanyi b’uwo muryango baranyomoza ibyo uwo mugabo avuga. Babwiye Kigali Today ko umugabo yari yarababeshye ko umugore we yapfuye.
Ayinkamiye Dancille ati “Ndi umwe mu nshuti z’uyu muryango, ni nanjye wabandikiye bagura inzu babagamo, bose barafatanyije no mu nyandiko narabyanditse, ariko ubwo umugabo yazaga kuhagurisha naritambitse ndabyanga nti ntabwo wagurisha umutungo w’urugo umugore adahari. Umuguzi wa mbere yarabyumvise aragenda, uwa kabiri yihererana uwo mugabo aramwishyura”.
Ayinkamiye avuga ko yatunguwe no kubona uwo mugore aje mu gihe bari barabwiwe ko yapfuye.
Ati “Uwo mugabo ubwo yagurishaga yemezaga abantu bose ko umugore we yapfuye ko bamaze kumuhamba. Ejobundi abana banjye baza biruka bavuga ko hari umugore babonye mu kagare abantu bayobewe.
Mu gihe ngiye kureba nsanga ni Mama Frank nsanga ndamuzi ndatungurwa, ndamubaza nti uracyanyibuka ati ndakwibuka avuga n’izina ryanjye, nti ko batubwiye ko wapfuye, ati ninde wabivuze nti ni umugabo wawe, ati yarababeshye nari ndwariye mu bitaro bya Musanze mazeyo imyaka itatu, yari amayeri yo kugira ngo agurishe”.
Ayinkamiye n’abandi baturanyi b’uwo muryango, barasaba ko uwo mugabo yashakishwa akaryozwa ibyo yakoze, uwo mugore n’umwana we bakabona ubutabera ku mitungo yabo ndetse bakanafashwa kuko ubwo burwayi bwamuviriyemo ubumuga budakira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko ikibazo cy’uwo mubyeyi bakimenye kandi biteguye kumufasha no gushakisha amakuru nyayo y’aho umugabo we aherereye, hakarebwa n’icyo amategeko ateganya nk’uko Kigali Tiday yabitangarijwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage.
Agira ati “Ikibazo turi kugikemura tunyura mu buryo bwo gushakisha amakuru no kureba icyo itegeko riteganya, ariko ku mibereho y’uyu mugore mu buryo bwihuturwa turi kumushakira ahantu aba acumbitse no kumushakira uburyo abaho neza, afite ubumuga bukomeye kandi ni umuturage w’igihugu, agomba kubaho neza atekanye kuko ubumuga afite ntibuvuze ko agomba gupfa, niyo mpamvu turi ku mushakira uburyo abaho neza, ahasigaye hagakurikiranwa iby’uburenganzira bwe n’icyo amategeko amuteganyiriza”.
Uretse kuba uwo mugore atagira aho acumbika ndetse n’ibimutunga, akenera no kubona ibikoresho by’isuku bimufasha guhangana n’ibibazo yatewe n’iyo ndwara, kuko ku munsi akoresha pamperise eshanu.
(Src:Kigalitoday)
Comments are closed.