Nyuma yo gutandukana na SAFI Madiba, biravugwa ko Judith yaba yamaze kujya mu rundi rukundo

8,953
Kwibuka30

Hashize imyaka isaga itatu umuhanzi Safi Madiba asezeranye na Judith Niyonizera. Ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo aba bombi bahamije isezerano bemeranya kubana akaramata bahamya ko bazatandukanywa n’urupfu ni mu muhango wagaragayemo ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda ndetse Riderman na Humble Jizzo bakamwambarira.

Biravugwa koko ngo ntazibana zidakomanya amahembe, Safi n’umugore we ntibumvikanye biza kubaviramo gutandukana. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, Safi Madiba yerekeje muri Canada benshi bakeka ko yaba agiye kubana n’umugore we nkuko byagiye bivugwa.

Ntihaciye kabiri Safi Madiba yahise atangaza ko yatandukanye n’umugore we, Safi yagize ati: “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo”. Biravugwa ko Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yaba yarambitswe impeta n’undi musore ndetse ko haherutse no kugaragara amafoto ya Judith ari mu Rwanda aho yaje kurira ubuzima n’umukunzi we mushya.

Ikindi bikaba binavugwa ko Judith ubu yinjiye mu ruhando rwa Filimi nyarwanda,nabyo bikaba ari kimwe mu byaba byaramugaruye mu Rwanda,ndetse iyi Filimi bikaba bivugwa ko ari Alex Muyoboke uri kuyiyobora.

Kwibuka30

Tariki 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba na Niyonizera Judith bashyingiranywe imbere y’amatekego ndetse banasezerana mu rusengero bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Uyu muhanzi yari yanasabye aranakwa Judith Niyonizera bakaba banabanaga igihe uriya mugore yabaga aje mu biruhuko mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka itatu bari bamaze babana, uyu muhanzi wanatandukanye na bagenzi be muri Urban Boyz, nawe akaba aherutse gutangaza we ko n’uriya mugore we na we batandukanye.

Ati “Maze amezi atanu nibana njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho”.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n’umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi babitangazaho.

Judith wari umugore wa Safi Madiba...

(Src:Umuryango.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.