U Rwanda rwaje ku rutonde rw’ibihugu RDC ifitiye umwenda usanga miliyoni $
Banki Nkuru ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, BCC, yasohoye inyandiko yayo y’imari yanakorewe igenzura yo kugeza ku wa 31 Ukuboza 2019, igaragaza imyenda ifite n’abo iyifitiye, biza kugaragara ko harimo n’u Rwanda.
Iri genzura ry’imari ryakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gikora Ubugenzuzi, Deloitte, ni kimwe mu bikomeje gusabwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, nk’uburyo bwo kurushaho gukorera mu mucyo ku rwego mpuzamahanga.
Muri iyo nyandiko hagaragaramo ko Banki Nkuru ya RDC ifite amadeni y’ibihugu birimo u Rwanda n’u Burundi. RFI yatangaje ko ari raporo yasabwe na IMF, mbere y’uko hatangira ibiganiro ku bufatanye n’iki kigega.
Iyo raporo igira iti “Mu gihe hategerejwe ishyirwaho ry’uburyo bwo kwishyura, ibirarane BCC ibereyemo banki z’abafatanyabikorwa binyuze muri gahunda y’ifaranga ya CEPGL ntabwo byahindutse kugeza ku wa 31 Ukuboza 2019. Harimo aya Banki Nkuru y’u Rwanda n’aya Banki ya Repubulika y’u Burundi angana na DTS 908,973.35 (hafi miliyoni $1.3) na DTS 2,950,522.99 (asaga miliyoni $4.1) nk’uko bikurikirana.”
Iyi raporo yasembuye ibitekerezo byinshi by’abakurikiranira hafi ubukungu na politiki bya RDC, bagaragaje ko kugeza ku wa 31 Ukuboza 2019, ubukungu bwa RDC mu bijyanye n’imari bwari mu mutuku.
Umwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’amabanki muri RDC, Jean-Jacques Lumumba, yatangaje ko muri iyo raporo yagiye hanze harimo amafaranga menshi ariko adatangirwa ibisobanuro mu buryo burambuye.
Ati “Iyi raporo ntabwo isesengura ku ngingo nyinshi, ku bibazo, ndetse ntibasha gusobanura impamvu ibintu biri mu buryo bimezemo.”
Muri iryo genzura hari amafaranga yagaragajwe kuri konti zimwe, nk’iyiswe ’Appui budgétaire Union européenne’, abagenzuzi basanze iriho miliyoni zisaga 50 z’amadolari ya Amerika, mu gihe byagaragaye ko inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi iheruka gutangwa mu 2010, yajyaga kungana n’ayo mafaranga.
Hari n’indi konti yabonywe mu mazina ya ‘Sommet de la Francophonie’, ifatwa nk’itari ikwiye kuba ikiriho kuko inama yayo yabaye mu 2012.
(Src:Igihe)
Comments are closed.