“Warokoso” indirimbo nshya ya Marina yiyama abantu birirwa bamuvuga
Umuhanzikazi Uwase Ingabire Deborah benshi bamenye ku izina rya Marina, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Worokoso’, ikubiyemo amagambo yo kwiyama abantu bamuvuga nabi, uko atari.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Bubiligi. Yumvikanamo amagambo y’umukobwa urambiwe abantu birirwa bamuvuga imihanda yose ndetse byinshi mu byo bamuvuga ari ibinyoma.
Yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka guha ubutumwa abantu bose bamuvuga amagambo atari meza, bigize abamuzi nyamara bibeshya.
Ati “Ni indirimbo nanditse kubera amagambo atandukanye ngenda numva bamvuga, baragiye bamfata uko ntari, hari abirirwa bavuga ko banzi nk’umuntu mubi, ariko ntabwo baba banzi. Njye ntandukanye n’uwo birirwa bavuga. Ni yo mpamvu muri iyi ndirimbo mba mvuga ko abo ari ab’amagambo gusa.”
Indirimbo ‘Worokoso’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Holy Beat Murda afatanyije n’uwitwa Rash Beat, amajwi n’umuziki wayo byatunganyijwe binahuzwa na Herbetskillz, mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Jullien Bmjzzo.
Amashusho yayo yafatiwe mu Bubiligi aho Marina yakoreye igitaramo muri Gashyantare 2020. Icyo gihe yari yajyanye n’abandi bahanzi nka Social Mula na Riderman.
Si iyi ndirimbo gusa Marina yafatiye amashusho yayo ku mugabane w’u Burayi kuko yanahafatiye indi yakoranye na Social Mula ateganya gusohora mu minsi iri imbere.
(Src:Igihe)
Comments are closed.