Cameroune: Mugisha Moise yegukanye akandi gace ka Grand prix Biya

7,319

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye Agace ka Kane ka Grand Prix Chantal Biya kakinwe kuri uyu wa Gatandatu, yiyongerera amahirwe yo gutwara iri siganwa.

Muri aka gace kabanziriza aka nyuma kakinwe, abasiganwa bahagurukiye i Zoétélé berekeza muri Nkpwang- Meyomessala ku ntera y’ibilometero 116,4 .

Aka gace kegukanywe n’Umunyarwanda Mugisha Moïse wageze ku murongo mu byishimo byinshi akurikiwe n’abarimo abandi Banyarwanda.

Ku rutonde rusange rwo ku wa Gatanu, Mugisha Moïse yari ku mwanya wa mbere, arusha amasegonda 34 Kubiš Lukáš w’Ikipe ya Slovakia, wanganyaga ibihe na Kamzong Clovis wa SNH Vélo Club.

Mu gace ka nyuma kazakinwa ku Cyumweru, abakinnyi bazava i Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera y’ibilometero 166,2.

Grand Prix Chantal Biya iri kuba ku nshuro ya 20 iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), izasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma yo kuzenguruka ibilometero 699,4.

Yitabiriwe n’amakipe icyenda arimo iy’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.

Ubwo Team Rwanda yaherukaga kwitabira Grand Prix Chantal Biya mu mwaka ushize, Munyaneza Didier ni we Munyarwanda waje hafi, aho yasoreje ku mwanya wa kane, anatahana umwambaro w’umukinnyi muto wigaragaje mu irushanwa.

(src:Igihe.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.