Umurambo wa Bwana Che Lewis wasomewe Misa yo kuwusezera wiyicariye ku muryango wa Kiliziya

8,693
Tobago: Umurambo wasomewe Misa  yo kuwusezera wiyicariye ku muryango wa Kiliziya

Umurambo w’umugabo witwa Che Lewis w’imyaka 29 uvuka mu birwa bya Trinidad na Tobago muri Karayibe wangiwe kwinjira mu Misa yo kuwusabira kuruhuka mu mahoro ba nyirawo bawusiga ku muryango wicaye ku ntebe binjira mu kiliziya.

Ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru kivuga ko Che Lewis na se Adlay Lewis  bishwe n’abagizi ba nabi kuwa 25 Ugushyingo 2020.

Abagize uyu muryango bashyize umusaza mu isanduku ariko uyu musore Che we bamwambika imyenda myiza cyane barangije bamushyira mu kagare gatwara abamugaye babajyana mu misa yo kubasezeraho.

Abakoze ibi ku murambo wa nyakwigendera Chen ngo bifuzaga kumusezera bamuha umunyenga cyane ko ngo aricyo kintu yakundaga mu buzima bwe mbere yo kumushyingura.

Ubwo bageraga kuri Kiliziya ya Mutagatifu Yohani Umubatiza yo mu mujyi wa Diego , abasoma misa bahakanye ko umurambo wa Chen utari uri mu Isanduku ugomba kwinjira mu rusengero. Umuryango wa Chen wagiye inama wemeza ko batagomba kugura Isanduku ahubwo bahitamo kuwicaza neza ku muryango w’urusengero bajya kuwusabira wibere hanze.

Abatari bazi Chen baje gusenga bamusuhuzaga abandi bakamubaza impamvu yicaye ku muryango atambaye agapfukamunwa nk’ibwiriza ryashyizweho m kuryanya Covid-19.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga umuryango w’uyu murambo aho bavuga ko wakorewe iyicarubozo mu gihe abandi bakomeje kubifata nk’agashya.

Comments are closed.