Meddy yateye imitoma wa mukobwa bakundana ku isabukuru ye atitangiriye
Kuva muri Kanama 2017, abantu batandukanye bakurikirana imyidagaduro cyane cyane iyo mu Rwanda, batangiye guhoza ijisho ku muhanzi Ngabo Medard Jobert ‘Meddy’, uri mu ba mbere bakurikirwa cyane kandi ufite igikundiro cyihariye.
Kumuhozaho ijisho birushije uko byari bisanzwe, byatewe n’amagambo yari yavugiye mu itangazamakuru, aho nyuma y’imyaka irindwi aba muri Amerika yaje mu Rwanda akavuga ko yamaze kubona umukobwa bashimanye ndetse ngo batangiye urugendo rwo kurambagizanya ku buryo nta gihindutse yazamubera umukunzi bahuza byuzuye akamwereka abafana be.
Ntibyatinze, mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani y’uwo mwaka yatangiye guca amarenga y’uko uwo mukobwa yaba ari Mimi Mehfira wo muri Ethiopie ariko ntiyerure neza.
Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.
Icyo gihe, yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima. Ibintu byerekanye ko aba bombi nta gushidikanya bari mu rukundo.
Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.
Nko muri Kamena uyu mwaka hari igihe yanditse agira ati “Nta byishimo bibaho mu buzima nko gukunda, ugakundwa.” Meddy nawe amusubiza amwereka ko nawe yanyuzwe no gukundana n’uyu mukobwa.
Mimi yongeye gushimangira urwo akunda Meddy ubwo ku isabukuru ye uyu mwaka yandikaga amagambo menshi agaragaza ko yamwihebeye.
Icyo gihe ku wa 7 Kanama 2019, yanditse agira ati “Isabukuru nziza rukundo! Uri umunyamutima mwiza. Umutima utagira uko usa, unkoraho mu buryo bunejeje, inshuti yanjye magara […] Uyu munsi ni uwawe rukundo. Ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’ubuzima buzima.”
Urukundo nirwogere! Kuri ubu Meddy yongeye kwereka uyu mukobwa ko yamwihebeye anamubwira ko afite umwanya wihariye mu mutima we.
Mu magambo ye uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo yahuriyemo na Uncle Austin na Buravan bise ‘Closer’ yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’uyu mukobwa ibinezaneza ari byose.
Nyuma y’iyi foto yagize ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe! Ni isabukuru y’umwamikazi wanjye Mimi. Uratangaje mu buryo butandukanye, uri mwiza imbere n’inyuma. Imana ikomeze kukurinda, kugundagazaho imigisha, iguhe byinshi bishoboka. Ufite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Ndagukunda […]”
Mu mpera z’umwaka ushize Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.
Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 cyabaye ku wa 1 Mutarama, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga.
Comments are closed.