Waruziko Abagore banywa itabi barikwiyongera kurusha abagabo

11,910
Kwibuka30

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, ryasohoye ubushakashatsi ku mikoreshereze y’itabi ku isi risanga bwa mbere mu mateka umubare w’abagore banywa  itabi  urazamuka kuruta uw’abagabo.

Umunyamabanga mukuru wa WHO  witwa Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko n’ubwo bibabaje kuba umubare w’abagore warazamutse kurusha uw’abagabo mu kunywa itabi, ariko ngo kuba uw’abagabo waragabanutse nabyo ni ibyo kwishimira.

Ati:Kugabanuka kw’abagabo banywa itabi byerekana ko umuhati wo kurirwanya utabaye impfabusa. Mugihe kinini cyashize, abagabo nibo biyongeraga cyane kurusha abagore mu kunywa itabi ariko ubu abagore nibo twasanze biyongera. Ni ubwa mbere tubibonye mu mateka.”

Avuga ko WHO izakomeza gukorana na za Leta kugira ngo umubare w’abanywa itabi ugabanuke kandi mu bagabo no mu bagore.

Mu myaka 20 ishize igipimo mpuzandengo cy’abanywaga itabi cyaragabanutse kiva kuri bantu 1.397.000.000 muri 2000 kigera ku bantu 1.337.000.000 muri 2018, ni ukuvuga ko abantu hafi miliyoni 60 baretse itabi.

Ubu bushakashatsi bwasohotse muri raporo ya WHO ivuga uko itabi rizaba rikoreshwa mu bantu guhera muri 2000-2025.

Kugabanuka kungana kuriya ngo kwatewe n’uko hari abagore baretse itabi cyane cyane abo mu bihugu byateye imbere.

Abagore banywaga itabi mu mwaka wa 2000 bari miliyoni 346 baza kugabanuka baba miliyoni 244 muri 2018, ni ukuvuga ko bagabanutseho abagore barenga gato miliyoni 100.

Muri iriya myaka kandi abagabo banywaga itabi barazamutseho miliyoni 40 kuko muri 2000 bari 1.050.000 baza kugera kuri 1.093.000.

Abagabo muri iki gihe bihariye 80% by’abantu banywa itabi ku isi hose.

Ikiza kugeza ubu ni uko raporo ya WHO ivuga ko hari abagabo benshi bahagaritse kunywa itabi kandi ngo imibare yerekana ko bazakomeza kugabanuka kuzageza muri 2020. Muri iki gihe ngo bazaba baragabanutseho miliyoni imwe ugereranyije n’uko bagabanutse muri 2018.

WHO ivuga ko muri2025 abagabo banywa itabi bazaba baragabanutseho miliyoni eshanu.

Kwibuka30

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye kandi rivuga ko muri 2020 bishoboka ko hari abantu bagera kuri miliyoni 10 bazaba bararetse itabi cyangwa bari mu nzira yo kurireka.

Guhera muri 2010 ibihugu bingana na 60% y’ibigize Umuryango w’abibumbye bagabanyije umubare w’abaturage babyo banywaga itabi.

Ushinzwe ibikorwa muri WHO witwa Dr Ruediger Krech avuga ko kugabanuka kw’abanywi b’itabi muri biriya bihugu byerekana ko ‘ubushake bwa politiki mu guca itabi bushobora kugera ku kintu gikomeye.’

N’ubwo hari ibyo kwishimirwa ariko, WHO ivuga ko kugira ngo za Leta zigere ku ntego yo kugabanya abanywi b’itabi ku gipimo cya 30% muri 2025bigifite inzitizi.

Ishingiye ku muvuduko ibona bifite muri iki gihe, ivuga ko bizajya kugera muri 2025 abanywi b’itabi baragabanutseho 23%.

Ibihugu 32 nibyo bigaragara ko bizagera kuri iriya ntego muri 2025.

Gusa Dr   Vinayak Prasad  ushinzwe agashami ka WHO gashinzwe kurwanya itabi avuga ko iyo urebye uko abagabo bagenda bareka kunywa itabi ushobora kugira ikizere ko intego Isi yiyemeje yo kugabanya itabi ku gipimo cya 30% muri 2025 ishoboka.  .

Ibindi by’ingenzi biri muri iyi raporo ni ibi bikurikira:

  • Abana miliyoni 43( bafite hagati y’imyaka 13 na 15) banywa itabi. Abakobwa ni miliyoni 14, abahungu ni miliyoni 29.
  • Abagore banywaga itabi muri 2018 bari miliyoni 244. Muri 2025 bazaba baragabanutseho miliyoni 32. Abagore benshi bareka kunywa itabi ni abo mu bihugu bifite ubukungu buciriritse. Abagore bo mu Burayi nibo banywa itabi kurusha abo mu yindi migabane.
  • Abatuye Aziya y’Amajyepfo ishyira ubusirazuba nibo bantu banywa itabi ari benshi ku isi. Bihariye 45% by’abagabo barinywa ku isi kandi abarinywa bafite guhera ku myaka 15 kuzamura.

WHO itanga ikizere ko muri aka gace k’isi naho bazagabanuka nk’uko bizagenda no mu Burayi ndete no mu gice kegereye Inyanja ya Pacifique. Ubushinwa nibwo bufite abanywi b’itabi benshi ku isi.

  • Ibihugu biri ku mugabane w’Amerika nibyo biri gutera intambwe igaragara mu kureka itabi

Ishami rya UN ryita ku buzima, WHO, risaba za Leta kuzamura imisoro ku bacuruza itabi.

Rivuga ko imisoro ica intege abacuruza, itabi, igatuma rihenda bityo rikanywa umugabo rigasiba undi kandi igatuma abaretse itabi bagira ubuzima bwiza.

Buri mwaka abantu bari hagati ya miliyoni zirindwi na miliyoni umunani bapfa bazize ingaruka z’itabi.

Mu ngingo ya gatatu igize gahunda ya UN yiswe Intego z’iterambere rirambye’( Sustainable Development Goals) harimo ingingo isaba ibihugu kubahiriza ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga yo gukumira no kurwanya itabi mu bantu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.