Abacanshuro b’i Burayi bahunze imirwano y’i Goma bahagurutse mu Rwanda
Abacanshuro biganjemo abo muri Romania bari barahungiye mu Rwanda nyuma yo gutsindwa intambara bafatanyagamo n’Ingabo za Leta ya Congo FARDC mu kurwanya Umutwe wa M23, basubiye iwabo.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2025, ni bwo aba bacanshuro bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, nyuma y’iminsi itatu bari bamaze bavuye mu Mujyi wa Goma.
Aba bacanshuro bageze muri RDC nyuma yo guhabwa akazi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi kugira ngo bafashe ingabo z’igihugu cye mu rugamba rwo guhangana n’Umutwe wa M23.
Ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma, aba bacanshuro baratsinzwe, ndetse bishyikiriza Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’Amahoro muri RDC, MONUSCO.
U Rwanda rwemeye kubaha inzira banyuramo basubira iwabo nyuma yo kubisabwa n’ibihugu bakomokamo.
Aba bacanshuro uko ari 290 baturuka muri Romania bemeza ko mu mwaka urenga bari bamaze muri RDC babonye impamvu yo kurwana k’Umutwe wa M23, bashimangira ko ari zo zanawuhaye gutsinda ingabo za Leta bafashaga.
Abaganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko ibiganiro ari yo nzira yakemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.
Saa 10:40 zo kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo aba bacancuro 290 bari batangiye kwinjira mu ndege yo mu bwoko bwa AIRBUS-A330. Bageze mu Rwanda ku wa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo gutsindwa intambara barwanagamo kuri ruhande rw’Ingabo za RDC, FARDC barwanya umutwe wa M23.
Bakimara gushyira intwaro hasi bakishyikiriza ingabo za Loni, aba bacanshuro bahungiye mu Rwanda banyuze ku Mupaka Munini wa La Corniche, bahita boherezwa i Kigali ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, aho byari biteganyijwe ko bahita berekezwa iwabo. Icyakora ntibahise bagenda kuko hari hagishakwa indege ibatwara bose, ndetse bishimira ko u Rwanda rwabahaye ubuhungiro.
Kuva Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Kongo baharanira uburenganzira bwabo wakubura imirwano, abacanshuro bagera ku 2000 baturuka mu Burasirazuba bw’u Burayi bifashishijwe na RDC.
Comments are closed.