Abadepite ba EALA bahagaritse imirimo yabo nyuma yo kumara ameziarindwi badahembwa

7,798

Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bahagaritse imirimo yo kuganira ku ngengo y’imari y’umuryango y’umwaka wa 2020/21, basaba kubanza kwishyurwa ibirarane bafitiwe byo guhera muri Werurwe.

Bibarwa ko ibirarane batishyuwe bigera muri miliyoni 2,5$, byiyongera ku muzigo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ufite kubera ibirarane mu misanzu itangwa n’ibihugu bigize umuryango.

Mu ibaruwa yo ku wa 14 Nzeri yandikiwe Perezida wa EALA, Martin Ngoga, Perezida wa Komisiyo ishinzwe imirimo rusange (General Purpose Committee), Denis Namara, yamumenyesheje ko bagiye guhagarika imirimo kugeza ibibazo bafite bikemuwe.

Ati “Mu nama yo ku wa 14 Nzeri, Komisiyo yanzuye guhagarika isuzumwa ry’ingengo y’imari kugeza igihe ibirarane byose biberewemo abayigize n’abakozi ku mirimo yakozwe hagati y’amezi ya Werurwe – Kamena 2020 byishyuwe.”

Abadepite kandi basaba kwishyurwa amafaranga ajyanye n’igihe bagiye baterana guhera muri Kamena, ubwo batangiraga umwaka mushya w’ingengo y’imari.

Kugeza ubu inzego nyinshi za EAC, imirimo yazo yarahagaze kubera kubura amikoro, ndetse abakozi baberewemo amafaranga menshi.

Perezida wa EALA, Martin Ngoga, ku wa 20 Kanama yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, asaba ko ubunyamabanga bwaguza miliyoni 2,1$ ku mafaranga yakiriwe n’Inama Ihuza za Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba (IUCEA) n’Umuryango ugamije guteza imbere uburobyi mu Kiyaga cya Victoria (LVFO), hakishyurwa ibirarane by’abadepite, ashingiye ku murongo watanzwe n’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’umuryango, ku wa 4 Kanama.

Mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ari na we ukuriye inama y’abaminisitiri ba EAC, yandikiye Mfumukeko yemezaga ko hafatwa inguzanyo yunganira amafaranga yari ategerejwe, abadepite bakishyurwa.

Yemeje ko haguzwa 1.519.301$ muri IUCEA na 165,336$. Gusa mu ibaruwa ikinyamakuru The East African cyabonye, Tanzania yanze ubusabe bwari bwatanzwe n’inama y’abaminisitiri b’umuryango ko waguza za miliyoni 2,1$.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ya Tanzania, Brig-Gen Wilbert Ibuge,

yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC amumenyesha ko “Repubulika ya Tanzania itigeze igishwa inama ku kuguza miliyoni 1,5$ muri IUCEA na 165.339$ muri LVFO,”

Ni igikorwa cyarakaje komisiyo ishinzwe imirimo rusange ari nayo ifite mu nshingano kwemeza ingengo y’imari, bituma abayigize bemeza ko bazongera guterana ari uko amafaranga bakeneye yabonetse.

Perezida wayo Namara yavuze ko “inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye ku wa 4 Kanama 2020, yemeje ko bikorwa bizajya biteganywa gusa ari uko hari amafaranga yabyo ahagije haba mu bigo bya EAC n’inzego zayo,” bityo ko nabo baba bahagaritse imirimo.

Comments are closed.