Inama ya Commonwealth yari yarasubitswe kubera Covid-19, byemejwe ko izaba mu kwa 6 umwaka utaha

9,573
Kwibuka30

Perezida Kagame n’Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Madamu Patricia Scotland bemeranyije ko inama y’Abakuru b’ibihugu bigize  Icyongereza yiswe CHOGM izabera mu Rwanda, i Kigali, taliki 21, Kamena, 2021. Iyi nama iba yarabaye uyu mwaka ariko byaranze kubera icyorezo COVID-19.

Mbere y’uko iriya nama isubikwa, yagombaga kuba yarateranye muri Kamena 2020 ariko muri icyo gihe isi yari yugarijwe na COVID-19, indege zarahagaritswe nta n’imwe iguruka.

Inama yiswe CHOGM iba buri myaka ibiri.

Niyo nama ikomeye kurusha izindi yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth n’abandi bayobora za Guverinoma.

Muri 2018 nibwo u Rwanda rwatoranyijwe kugira ngo ruzakire iyi nama ku nshuro ikurikira iyabanje.

Kwibuka30

Ku rubuga rwa Commonwealth handitse ko Perezida Kagame yavuze ko muri iriya nama izaba uburyo bwiza ku bazayitabira kugira ngo baganire uko ibibazo by’ubukungu, ibishamikiye ku ikoranabuhanga n’ibyerekeye ibidukikije byashakirwa umuti cyane cyane ko ari byo biri kugaragara cyane muri iki gihe isi ihanganye na COVID-19.

Kagame ati: “ U Rwanda rwiteguye kuzabakira na yombi bashyitsi bahire kandi tuzagira inama nziza, itanga umusaruro.”

Patricia  Scotland we avuga ko iriya nama izaba uburyo bwiza bwo gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka za COVID-19 ariko akibutsa ko coronavirus itagombye gutuma amahanga yibagirwa ibindi byugarije isi harimo n’ihindagurika ry’ikirere.

Mbere y’uko Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma iba, hazabanza kuba iy’urubyiruko, iy’abagore, iy’abikorera ku giti cyabo n’iya za Sosiyete sivile.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 54, kandi ababituye bagize kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bose ni ukuvuga abaturage bangana na miliyari 2,4

Mu nama ya CHOGM ya 2018 i Londres nibwo u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama ya 2020
Leave A Reply

Your email address will not be published.