Abadepite basabye Antony Blinken kugondoza Kagame akarekura Rusesabagina

8,891
Kwibuka30

Abadepite babiri bo mu ishyaka riyoboye Leta zunze ubumwe za Amerika basabye umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga gukoresha imbaraga ze akagondoza perezida Kagame akarekura Bwana Rusesabagina.

Abadepite babiri bo mu ishyaka ry’Abademokarate, ishyaka rya Perezida JOE BIDEN ari naryo riyoboye igihugu aribo Bwana JOAQUIN CASTRO na Madame YOUNG KIM wo mu ishyaka ry’abarepubulikani bandikiye umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Bwana ANTONY BLINKEN bamusaba ko yazakoresha imbaraga afite we ubwe n’igihugu cye akagondoza perezida KAGAME akarekura Bwana Paul RUSESABAGINA Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ko n’ifatwa rye ritubahirije uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Tereviziyo ikomeye yo muri Amerika ABC News yavuze ko ifite kopi y’ibaruwa aba badepite bandikiye uwo uyobozi witezwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, muri iyo baruwa baragira bati:”Muyobozi, turagusaba kuzakoresha imbaraga n’uburyo bwose bwa dipolomasi ufite kugira ngo RUSESABAGINA agaruke amahoro muri Leta Zunze ubumwe za Amerika”

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko bano badepite basabye Bwana Antony kuzavugana na KAGAME akamurekura nta yandi mananiza ayo ariyo yose, kandi akarekurwa vuba.

Kwibuka30

Kugeza ubu u Rwanda rwavuze ko ruhagaze ku cyubahiro rugomba ubucamanza buheruka kumukatira nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushinga umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, umutwe wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru ukica abanyarwanda b’inzirakarengane.

Ntabwo biramenyekana icyo perezida Kagame azasubiza uwo mutegetsi cyane ko muri gahunda ye, harimo no kuzagirana ibiganiro na perezida, ibiganiro bizaba birimo n’ikibazo cya Paul Rusesabagina.

Comments are closed.