Ingabo z’u Burundi zifatanije n’imbonerakure zigaruriye agace ka Birimba muri DR Congo

9,420
Kwibuka30

Ingabo z’u Burundi ziravugwa ku butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho zishobora kuba zamaze kwigarurira agace ka Birimba kari indiri z’abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi zizwi nka RED TABARA.

Ingabo z’igihugu cy’Uburundi zifatanije n’imbonerakure biravugwa ko zimaze iminsi mu mirwano izishyamiranije n’umutwe wa RED TABARA uvugwaho kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Amakuru dukesha Radio Okapi ikorera mu gihugu cya Congo, aravuga ko imirwano hagati y’inzi ngabo na RED TABARA yatangiye kuri uyu wa gatatu mu rukerera ndetse ko kugeza ubu hacyumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye.

Radio Okapi ikomeza ivuga ko hari amakuru yatanzwe na sosiyete sivili yo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, amakuru avuga ko Ingabo z’u Burundi zifatanije n’insoresore zizwi nk’imbonerakure zimaze kwigarurira agace ka Birimba kose noneho ingabo za RED TABARA zo zikaba zahungiye mu ishyamba rya Itombwe muri teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Kwibuka30

Kugeza ubu amakuru afitiwe gihamya yemeza ko abagera kuri 12 ku ruhande rwa RED TABARA bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe 24 bakomeretse bikomeye.

Twibutse ko Leta y’Uburundi yakomeje guhakana amakuru y’uko ifite ingabo muri Congo.

RED TABARA ni umutwe uvuga ko udashyigikiye ubutegetsi bw’Uburundi, ukaba ugizwe n’abahoze mu gisirikare cy’Uburundi mbere y’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre NKURUNZIZA, benshi bakemeza ko ugizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’abatutsi.

Comments are closed.