Abadepite 2 bashinjwa guteza imvururu mu baturage batawe muri yombi

9,467
Kenya : bagarres au parlement lors du vote d'une loi sur la sécurité et la  lutte antiterroriste

Polisi ya Kenya yataye muri yombi abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite babiri kubera uruhare bakekwaho mu mvururu zabaye ku wa 4 Ukwakira hagati y’abashyigikiye Perezida w’iki gihugu, Uhuru Kenyatta na Visi Perezida, William Ruto.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru nibwo abashyigikiye Perezida Kenyatta na William Ruto bashyamiranye ndetse biviramo babiri kuhasiga ubuzima.

Ni ubushyamirane bwabayeho ubwo William Ruto yajyaga gusengera mu gace kiganjemo abashyigikiye Perezida Kenyatta.

Polisi yo muri iki gihugu yahosheje izi mvururu ahanini zari ziganjemo guterana amabuye no gutwika amapine ikoresheje imyuka iryana mu maso.

Nyuma y’izi mvururu Umuyobozi wa Polisi muri Kenya, Hillary Mutyambai, yahise ategeka ko Depite Ndindi Nyoro na mugenzi we Alice Wahome batabwa muri yombi, aho bakurikiranyweho kuba barishyuye abantu ngo batangize izi mvururu.

Perezida Kenyatta na William Ruto bakunze guhangana ariko ubwo bombi bahamagazwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, baza gusa n’abashyize hamwe, gusa muri iyi minsi umwuka mubi wongeye kubyuka ahanini bishingiye ku kuba William Ruto afite gahunda yo kuziyamamariza kuyobora Kenya.

It will get nasty when we defend Ruto from Uhuru abuse – DP allies

Comments are closed.