Ubutumwa bwa Prezida Paul Kagame ku munsi mpuzamahanga wa mwalimu

7,327
Kwibuka30
The Big Talk: Exclusive interview with President Paul Kagame | The New  Times | Rwanda

Prezida Kagame yifurije umunsi mwiza abarimu ndetse ababutsa ko ababyeyi n’abana bishimira serivisi za mwalimu.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 5 Ukwakira 2020, u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusang irizihiza umunsi mukuru wa mwalimu, umunsi uri kwizihizwa ku nshuro ya 26 kuko watangiye kwizihizwa ku rwego rw’isi mu mwaka wa 1994, ni umusi isi yose ifata ikazirikana akamaro ka mwalimu mu iteramber ry’isi kuko uko waba uri kose ugombe kuba waranyuze mu maboko ya mwalimu, ndetse benshi ntibashidikanya kuvuga ko mwalimu ariwe shingiro rya byose muri buno buzima.

Kuri iyi nshuro ya 26, nk’uko byemejwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku muco n’uburezi UNESCO, insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira itya:”leaders en temps de crise et façonneurs d’avenir“, ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo Mwalimu niwe muyobozi mu bihe bikomeye, akaba ari nawe ugenga ahazaza”

Mu butumwa bwe yageneye abarimu kuri uno munsi wabo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, nyakubahwa prezida wa Repubulika yashimiye uruhare rwa mwalimu mu iterambere ry’igihugu, ndetse ashima uruhare nk’uru muri bino bihe bikomeye, yagize ati:”

Image may contain: text that says 'Paul Kagame @PaulKagame Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n'ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo. Translate Tweet 11:13· 05 Oct 20 Twitter for iPhone'

Ubu nibwo butumwa bwa Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter

Kubera ibihe bya Coronavirus, uyu munsi ntabwo wizihijwe nk’ibisanzwe, ariko ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’uburezi cyateguye kuza guhemba umwalimu wabaye indashykirwa muri uno mwaka, ku murongo wa terefone ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com, Dr Irene Ndayambaje uyobora REB yashimiye ubwitange bwa mwalimu ndetse n’uruhare yagize gukumira no kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, yagize ati:”Nibyo koko mwalimu ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi, niwe ugena ahazaza h’igihugu, kandi ahaganisha heza buri gihe, twongeye kubona akamaro ka mwalimu muri bino bihe bya covid-19, bagaragaje ubufatanye budasanzwe mu kwigisha no mu bukangurambaga mu baturage….”

Ati:”Mwalimu niwe ugena ahazaza h’igihugu, agomba kubahwa no guhabwa agaciro”

Si ibyo gusa, akamaro ka mwalimu kagaragaye ubwo bakomeje kwitanga mu gukomeza gutanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo byose babikora mu rwego rwo kurengera ireme ry’uburezi no gusigasira ubuzima bw’abaturarwanda mu bihe by’amaga.

Kwibuka30

Umushahara wabo uracyari muke

Nubwo ntawuyobewe akamaro ka mwalimu, kugeza ubu mwalimu mu Rwanda ari mu bakozi bahembwa amafranga make ku buryo benshi bahamya ko ayo bahembwa adahuye n’imbaraga n’akazi bakoreshe, ndetse ko amafranga bahembwa atajyanye n’ubuzima bw’ubu. Ku murongo wa terefoni, madame MUKESHA Rosette wigisha mu mashuri abanza mu Karere ka Nyanza, yagize ati:”Biragoye, nta buzima buhari, ariko nta kundi niko bimeze, tuzakomeza kwihangana, rwose amafranga duhembwa ntabwo yatwemerera kujya ku isoko ngo duhahe kimwe n’abandi…

Undi witwa Nepo NISENGWE yagize ati:”…Leta yaragerageje nibyo, ariko haracyarimo icyuho, yongere ibikoreho, naho ubundi ntibizakunda, nkubwije ukuri ko nta muntu ukifuza kwigisha, ntawe, nta buzima, ayo duhembwa ntahwanye n’imvune duhura nazo muri kano kazi

Kugeza ubu mawlimu w’umutangizi mu Rwanda ahembwa amafranga 40,000frs, utarakuramo ayo yakwa kuri koperative yabo nk’abarimu, yitwa ay’ubwizigame, mu by’ukuri ayo mafranga ntahuye na gato ukurikije igiciro cy’ubuzima mu Rwanda, nk’ubu ikiro k’ibirayi kiragura 500frs, isukari ikiro kikagura 1000frs, umuceli wa make ukagura 900frs, ibishyimbo bigura 600, wongeye n’iindi by’ibaze, usanga mwalimu ufite umuryango w’abana 3 atabasha kurangiza ukwezi ahaha, yarangiza abishyurire amafranga y’ishuri.

Mu nama y’umushyikirano y’umwaka ushize, umwe mu barezi yavuze ko aho bigeze mwalimu yigisha abana b’abandi ariko abe akaba atabasha kubishyurira amafranga y’ishuri.

Ni ikibazo Leta izi neza

Muri iyo nama y’umushyikirano, Ministre w’uburezi yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi ko leta ikirimo kugerageza uburyo yzamura imibereho ya mwalimu akaba ari nayo mpamvu leta yabashyiriyeho ikigo k’imali kitwa Umwalimu SACCO, aho umwalimu yaka inguzanyo ku nyungu iri hasi ugereranije b’andi mabanki, yakomeje avuga ko hakiriho izindi gahunda zo kureba ubundi bwashyiraho bwakunganira mwalimu kuko nta muntu uyobewe ko amafranga bahembwa ari make ndetse atajyanye n’ibiciro byo ku isoko.

Bamwe mu banyeshuli ntibakifuza kwiga ubwarimu

Ni ikibazo cyagaragaye cyane mu myaka nk’ibiri ishize, mu banyeshuri barangiza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni bake cyane bahitamo amashami y’uburezi yiswe TTC, ni ikibazo na REB yamenye kuko nko mu mwaka ushize wa 2019 abarenga 95% bari bahawe iryo shami bose basabye guhindurirwa bakajya mu yandi mashami ya siyansi cyangw aimyuga, ndetse ababonye amanota menshi bo ntibaozwa kwiga uburezi. Ikibazo kirazamuka kikagera no hejuru kuko n’abashoje ayisumbuye batifuza gukomerera mu mashami nderabarezi.

Ibi byatumye Ministeri y’uburezi ibura abarimu bize uburezi bigisha mu mashuri ya Leta atandukanye, ku buryo yaje kwisubira ku myazuro yari yarafashe mbere aho iyo ministei yari yaravuze ko nta muntu wemerewe kwigisha mu mashuri ya Leta utarize uburezi, icyo cyemezo cyaje gukurwaho, hakingurwa imiryango ku bandi bose batize uburezi kuba baba abarezi nabyo bikomeza kuba nka yafu yanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.