Abadepite b’ubumwe bw’Iburayi bwasabye U Rwanda kurekura Paul Rusesabagina nta mananiza

6,861
Kwibuka30
Hotel Rwanda' hero given 25-year sentence in 'terrorism' case | News | Al  Jazeera
Inteko ishingamategeko y’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi washyize igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda, iyisaba kurekura Bwana Paul Rusesabagina agataha nta yandi mananiza.

Mu nama yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 8 Ukwakira 2021 ihuza abadepite b’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi basabye Leta y’u Rwanda kurekura Bwana Paul Rusesabagina agataha nta mananiza, ndetse yongera ko u Rwanda rugomba kumurekura hatitawe ku mynzuro y’inkiko.

Ikinyamakuru LE SOIR dukesha iyi nkuru cyavuze ko umwe mu bayozi bakuru b’iyo nteko Bwana Joseph Borrell yasabye abadepite b’uwo muryango ko bakotsa Leta y’u Rwanda iherutse gukatira umuturage wabo imyaka 25 ku maherere.

Hearing with High Representative/Vice President-designate Josep Borrell |  Aktuelles | Europäisches Parlament
Kwibuka30
Bwana Borrell yasabye ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’Iburayi yasabye ibihugu byo muri uwo muryango kotsa igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugeza ifunguye Rusesabagina.

Joseph Borrell yavuze ko Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bukwiye kuko ngo hari byinshi bititaweho mu gihe yari arimo aburanishwa.

Twibutse ko tariki ya 20 Nzeri, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina rumuhamya ibyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka 25 mu rubanza rwari rumaze amezi umunani.

Nyuma yo gukatirwa, ibihugu nka Leta Zunze ubumwe za Amerika n’igihugu cy’Ububiligi byagaragaje ko zitishimiye imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina ndetse Leta y’u Rwanda yahise ihagarika umubonano yari ifitanye n’inyumwa z’Ububiligi.

Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yatangiye kuburana ku itariki ya 20 Mutarama uyu mwaka, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

Rusesabagina Paul w’imyaka 67, yaregwaga ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Comments are closed.