Sam Karenzi yagizwe umuyobozi wa “Radio FINE FM”

4,290
Nyuma y’Urukiko rw’Ubujurire, Sam Karenzi yagizwe umuyobozi wa radio

Umunyamakuru Sam Karenzi nyuma yo kugera kuri Radio ya Fine FM atangije ikiganiro cy’imikino cyiswe ’Urukiko rw’Ubujurire’ yahise agirwa umuyobozi w’iyi Radio.

Iyi Radio ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yishimiye gutangaza Sam Karenzi nk’umuyobozi mushya wa Radio Fine FM ivugira kuri 93.1.

Yagize iti “twishimiye kubamenyesha ko Sam Karenzi ari we muyobozi mushya wa Radio Fine FM 93.1. Amahirwe Masa.”

Ikiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ cya Fine FM, cyatangiye bwa mbere ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2021, kikaba gikorwa n’abanyamakuru batatu Kalisa Bruno Taifa, Horaho Axel na Sam Karenzi bose bakoraga kuri Radio10.

Baje kuri iyi Radio nyuma y’uko bakoraga mu kiganiro ’Urukiko’ cya Radio10 nacyo kiba kuva saa 10h kugeza saa 13h, baje kubatandukanya muri Kamena bahindurirwa inshingano aho nka Sam Karenzi yagizwe umuyobozi wa Radio10.

Uko ari batatu bakaba barahise begerwa na Fine FM ngo bimukireyo ndetse bikaba byaranarangiye.

Sam Karenzi yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Salus mu kiganiro cya siporo ndetse yanabaye umuyobozi ushinzwe ibiganiro(Program Manager).

We are pleased to announce Sam Karenzi the new Finefm 93.1 managing director! All the best.

Comments are closed.