Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika bahuriye i Kigali (

7,766

Ibihugu bigera kuri 38 ni byo bihagarariwe mu nama ngarukamwaka ya 11 ihuje Abagaba b’Ingabo zirwanira mu Kirere ku mugabane w’Afurika, yitezwe kuba mu gihe cy’iminsi itanu guhera kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Gatanu taliki ya 28 Mutarama 2022.

Iyi nama yakiriwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’Ishami ry’Afurika ry’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Amerika) zirwanira mu kirere.

Iyo nama mpuzamahanga ihuje abagaba b’ingabo zo mu bihugu bigize Ihuriro Nyafurika ry’Ingabo zirwanira mu Kirere (Association of African Air Forces/AAAF).

Izo nama ngarukamwaka zigira ueuhare rwo kuba amahirwe yo kubakira ku byagezweho mu nama z’ubushize, kongera ubunyamuryango bwa AAAF ndetse no kurebera hamwe imbogamizi abayobozi b’ingabo zirwanira mu kirere ku mugabane w’Afurika bahura na zo.

Ikingi kandi uyu mwanya uba n’amahirwe yo gushyigikira no  kongera ubutwererane buhamye mu ngabo zirwanira, kuganira ku buryo bwoza bwo gukoresha indege za gisirikare, ndetse no gusangira ubunararibonye mu kongererana ubushobozi.

Iyi nama yitezweho kuberamo inama z’amatsinda zigamije kongera umwuka w’ubufatanye, inama izahuza abayobozi bakuru, n’ibirori by’umuco bihuza abaturutse mu bihugu byose bihagarariwe.

Imwe mu ngigo izaba ari ingenzi cyane ni ukureba uburyo bwo guhuza no gukora ubuvugizi bwimbitse bushyigikira ubufatanye burambye hagati y’ingabo zirwanira mu kirere zo ku mugabane.

Kuva mu mwaka wa 2015, iryo huriro ryagize umumaro ukomeye mu guha abanyamuryango urubuga rwo kuganira ku bibazo by’umutekano bahuriyeho ku mugabane.

Comments are closed.