Abarezi n’abayobozi b’ibigo bashya hafi 10,000 binjijwe mu kazi

8,809
Kwibuka30
Kibuye / Rwanda - 26/08/2016: Enseignant Et élèves à La Leçon De  Mathématiques Dans Une Salle De Classe Dans Une école En Afrique. Un  Tableau Noir Et Une Croix Peuvent être Vus

Leta y’u Rwanda yohereje abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye  bagera ku 9,985, hagamijwe kuziba ibyuho byagaragaye mu turere twose tw’Igihugu.

Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), bwemeje ko abo barimu bashyizwe mu myanya ariko hakiri indi myanya itarabona abarimu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Leon Mugenzi, yabwiye itangazamakuru ko igikorwa cyo gushaka abarimu baziba icyuho gikomeje.

Yagize ati: “Muri buri karere aho twabonye icyuho mu mashuri, twagiye twinjiza abarimu kuva mu mwaka ushize ndetse twabohereje mu mashuri yari yabasabye.”

Kuri ubu hari abandi barimu bo mu mashuri yisumbuye bagera ku  1,687 barimo koherezwa mu mashuri bagomba kwigishamo.

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko iyoherezwa ry’abarimu mu mashuri ryitezweho kuziba icyuho mu buryo bugaragara aho uturere twose twari twasabye abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri 12,993 bose hamwe.

Gahunda yo kwinjiza abarimu bashya mu kazi yitezweho kuziba icyuho cy’abarimu bakenewe mu byumba by’amashuri bishya byubatswe guhera mu mwaka wa 2020 hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya umubare w’abanyeshuri ku mwarimu kugira ngo ajye yoroherwa no gukurikirana imyigire ya buri wese umunsi ku wundi.

Nubwo Leta yari isanganywe gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri, uwo mugambi watijwe umurindi n’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19 gisaba ko abantu baba bahanye intera ngo batanduzanya, kandi no mu mashuri ntihagomba kubaumwihariko.

Kuba hoherejwe abarimu b’inyongera mu bigo by’amashuri byabasabye, bizafasha buri mwarimu wese gukurikirana imikorere y’abanyeshuri yigisha umwe ku wundi.

Icyuho ahanini cyatewe n’abarimu bagiye basezera akazi babonye andi mahirwe y’imirimo, abajya mu kiruhuko cy’izabukuru, abagiye birukanwa bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse n’abahuye n’ibibazo by’uburwayi bituma batabasha gukomeza kwigisha.

Avuga ku boherejwe mu bigo ariko bakaba bataragera ku kazi, Mugenzi yavuze ko bishoboka kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba barahuye n’uburwayi cyangwa hakaba hari aboherejwe kure y’aho batuye bakaba bagisaba guhindurirwa aho bigisha.

Impamvu zitinza abarimu zigenda zigenzurwa imwe ku yindi, hagafatwa ingamba zikwiye kugira ngo hatagira umwarimu uhutazwa kandi yamaze kubona akazi.

Comments are closed.