Abagabo bane bakubiswe n’inkuba barimo gucukura imva bahita bapfa
Muri Tanzania ahitwa Chunya, abantu bane bakubiswe n’inkuba bahita bapfa undi arakomereka, mu gihe barimo bacukura imva yo gushyinguramo uwapfuye mu Ntara ya Mbeya.
Abo bantu bakubiswe n’inkuba ku Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, imva bacukuraga ikaba yari iyo gushyinguramo umuvandimwe wabo wapfuye ku itariki 7 Muturama 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Chunya witwa Mayeka Mayeka, yavuze ko abo bapfuye bakubiswe n’inkuba harimo Yohana James w’imyaka 30 y’amavuko, Paul Mwasongole w’imyaka 40, Swalehe Ibrahim w’imyaka 23, bose bo mu Karere ka Chunya, ndetse na Bonny Lauliano wo mu Ntara ya Songwe.
Hari kandi Zuberi Mahona w’imyaka 40 na we muri Chunya mu Mujyi, we akaba yakomeretse cyane ubwo iyo nkuba yakubitaga ariko ararokoka.
Uwo muyobozi yavuze ko iyo mpanuka yabereye ku irimbi ry’aho Chunya, ubwo ngo mu gihe abo bantu barimo bacukura imva, imvura yatangiye kugwa, ariko igwa irimo inkuba, ari bwo yakubitaga ba nyakwigendera.
Meya Mayeka yavuze ko imibiri ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu bitaro by’Akarere ka Chunya, uwakomeretse na we ngo akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga. Uwo muyobozi yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gukomeza kurangwa n’umutuzo mu gihe bunamiye abo bapfuye bakubiswe n’inkuba.
Umwe mu bari aho ku irimbi ahabereye iyo mpanuka, witwa Meshack Luvanda, yavuze ko mu gihe abo bagenzi be bari bamaze gukubitwa n’inkuba, Polisi yahise ihagera itwara imibiri yabo, iyijyana mu bitaro.
Comments are closed.