Nyanza: Akarere katangiye gusezerera bamwe mu barezi banze kwikingiza.

15,238
Kwibuka30
Nyanza District on Twitter: "Aya makuru si yo. Mu mudugudu wa Gihisi A,  abagomba gufashwa ni 22 kdi Umukuru w'Umudugudu cg umugabo we ntaho  bagaragara keretse Umugabo w'ushinzwe amakuru niwe uriho kuko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangiye gusezerera bamwe mu barezi badakozwa ibyo kwingiza rw’ubwandu rwa Covid-19.

Imyaka irakabakaba ibiri u Rwanda n’isi muri rusange ruri guhangana n’icyorezo cya coronavirusi, icyorezo kimaze gutwara abatari bake.

Mu Rwanda hakozwe byinshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa covid-19 harimo gushakira inkingo abaturage ndetse bakazihabwa ku buntu nta kiguzi, ikintu cyishimiwe ku rwego mpuzamahanga kuko u Rwanda rwaje mu bihugu bya mbere mu byagerageje gukingira abaturage bayo, kuko rwarengeje umuhigo rwari rwarihaye. Ariko n’ubwo bimeze bityo, hari bamwe mu baturage bakomeje kwinagira ku badakozwa iby’urukingo n’ubwo bwose tatari agahato kurwiteza.

Ku bw’iyo mpamvu ya bamwe bakomeje kwanga kwikingiza kubera imyumvire bafite kuri izo nkingo, Leta yafashe zimwe mu ngamba zirimo kubakumira mu bikorwa bimwe na bimwe bibahuza n’abandi benshi, nko mu nsengero, mu bibuga, mu bitaramo, ndetse uwo mwanzuro ufatirwa na bamwe mu bakora umwuga w’uburezi kuko nabo bari mu bahura n’abantu benshi.

Ni muri urwo rwego rero ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangiye guhagarika ku mirimo bamwe mu barezi banze kwikingiza, ni igikorwa cyatangiriye kuri Bwana HAVUGIMANA MELCHIOR wari usanzwe ari umurezi wo mu kigo cya GS Rwamata.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Bwana Ntazinda Erasme, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, inakirwa na nyir’ubwite Bwana Melchior, iyo baruwa iravuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwahisemo kumuhagarika mu mirimo ye kubera ko yakomeje kwanga kwikingiza nk’abandi nk’uko byari byasabwe n’inama y’Abaministre. Ku murongo wa terefoni, Bwana NTAZINDA Erasme yagize ati:”Rwose ibi bintu twabibasabye kuva kera ariko bakomeza kunangira, uwo mugabo niba koko yarakingiwe yerekane ikibyemeza, ariko rwose ntitwakwemera ko ajya gutera ikibazo muri bagenzi be no mu bana b’u Rwanda”

Kwibuka30

Urwandiko rwandikiwe Bwana Melchior rumusezerera mu kazi

Bwana Ntazinda Erasme yakomeje avuga ko kino ari igikorwa kizakomeza ku bantu bose bakora mu burezi ariko bakaba baranze kwikingiza, yagize ati:”Nibyo koko, birashoboka ko hakri n’abandi, iki ni igikirwa gikomeje, ntabwo tuzabyemera ko hagira uwanduza abandi, ariko n’uyu nguyu aramutse yikingije ntacyabuza ko agarurwa mu kazi.

Umuyobozi w’Akarere yakuyeho na none urujijo ku barimu bari bafite impungenge kuba batari bakingirwa urushimangira kubera igihe baherukira urwa kabiri, yavuze ko abo batagomba kugira ubwoba bwo guhagarikwa mu mirimo.

Ihuriro ry'abagore ryaberaga i Nyanza ryasize bihaye intego zo kuzamura  uruhare rwabo muri Siporo [AMAFOTO] > Rwanda Magazine

Bwana NTAZINDA uyobora Akarere ka Nyanza yemeje iby’aya makuru, avuga ko hari n’abandi binangiye kandi ko nabo bazasezererwa vuba.

Bwana BYIRINGIRO Christophe, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri wa Rwamwata, yatubwiye ko bagerageje kumgira inama, ndetse bigera no ku rwego rw’Umurenge ariko mwalimu Melchior akomeza kwinangira avuga ko adashobora kwikingiza, yagize ati:”Mu by’ukuri twagerageje kuvugisha tumugira inama nyinshi, aranga, yewe twanageze ku rwego rw’Umurenge ariko arinangira avuga ka adateze guhindura icyrekezo cye

Bwana Melchior wamaze gusezererwa mu mirimo ye, ni umugabo wubatse, akaba ari cy’ikigero cy’imyaka 43 y’amavuko, ndetse akaba yari amaze imyaka itari mike mu mwuga w’uburezi kuko ari mu bize icyahoze ari NORMALE PRIMAIRE (Inderabarezi).

Bwana Christophe yatubwiye ko yari umukozi mwiza uzi kwigisha ndetse ukunda akazi ke.

Twibutse ko mu mabwiriza mashya yashyizwe hanze kuri uyu wa gatanu ushize, ministeri y’uburezi yategetse ko nta mwalimu wemerewe kujya kwigisha atari yikingiza urukingo rushimangira, ni ukuvuga urukingo rwa gatatu.

Comments are closed.